
Ibintu ni bibiri gusa,ese wemera ko Imana ibaho,niba utabyemera usenga ibigirwamana kuko nta yandi mahitamo abaho.
Kuko niba nta mana ibaho umunyembaraga kurusha undi kuri iyi si uwo niwe wagombye kuba ikimana cyawe. Nonese Imana ni iki ko ari ikintu kirusha ibindi imbaraga kuri iyi si? Wowe ubona ari igiki se? Icyo nyine nicyo mana yawe.
Ikindi kandi niba uwo munyembaraga utamupfukamira kandi afite ubushobozi bwo kuza akagufungira ubusa cyangwa akakwica,yabishaka akagukiza,ubwo niba utamupfukamira kandi wemera ko nta yindi mana ibaho,ubwo ntiwaba uri injiji,wakiringira iki kindi se kandi?
Nyamara se niyo utamupfukamira ubwo ntaba yarangije guhinduka ikimana cyawe? Kuva mu mutima wawe harimo ko aricyo kirusha ibindi imbaraga ubwo uba warangije kumenya icyo usenga. Yewe gishobora no kuba igihugu erega!
Nonese ubwo niba FPR igutegeka ibyo gukora ukabyanga waba uba wishingikirije iki? Ubwose ntibivuze ko iyo myumvire ihwanye no gusenga ibigirwamana? Ni gute uzavuga kuri iyi si ngo njyewe ndi umupagani(Atheist) utemera ko Imana ko ibaho maze warangiza ukabura gusenga ibigirwamana? None se ubaho ntacyo wiringiye? Niba ari amafaranga ubwo icyo nicyo kimana cyawe.
Niyo mpamvu abantu batemera ko Imana ibaho bazinduka mu gitondo cya kare kare baterefona mu biro bya mpatsibihugu kugirango abafashe bazagere ku butegetsi. Yewe n’abemera ko Imana ibaho usanga ari ku munwa gusa kuko ahanini usanga baba bizeye mpatsibihugu aho kwizera Imana. Kuribo kubabwira Imana ni amahomvo kuribo kuko mu mitima yabo ikimana cyabo baba bazi aho bari bugisange bakakitura imbere,nuko nacyo kikabaha gahunda yo kurimbura rubanda rugufi nuko bakumvira.
Niyo mpamvu usanga hari ababona ko Habyarimana yaba nta bwenge yagiraga we wanze ibyo America yamusabaga gutera Congo. Mbese kuribo Habyarimana yasuzuguye ikimana cyabo. Ariko se ubu wavuga ko ariwe wari injiji kurusha injiji zateye Congo? Ubu nyuma y’igihe ninde warindagiye muri abo bombi kurusha undi?
Mwirinde gusenga ibigirwamana. Abaturage bu Rwanda namwe mwirinde abategetsi baza babasaba ubutegetsi kandi ibimana byabo ari abana b’abantu.
Be the first to comment