Ukuri ni iki?

PILATO ati ukuri ni iki?

Uriya munyamakuru #Arya#Sundaram inkuru ye ni ukuri kandi turabikeneye cyane.

Kugirango ariko turwanirire UKURI neza tugomba kumenya ko kuvuga ukuri uko ikintu runaka cyagenzemo ibyo atari ukuri kuzuye.

Kuko ukuri kuzuye ni ya mpamvu ituma umuntu runaka nka #ARYA#SUNDARAM na #NEWYORK#TIMES bagambirira kuvuga kwa kuri, ndetse tukareba niba koko kwa kuri kose kwavuzwe kudakaswemo ibice ndetse tukamenya nuwo nyiri kuvuga ukuri akorera nicyo bombi bagamije.

Urumva mu kuvuga ukuri harimo:

1) Ukuri ku byabaye

2) Impamvu ituma ukuri kuvugwa

3) Ese ukuri kose kwavuzwe cyangwa kwaherewemo hagati maze ukuri kubatsinda bakubanamo?

4) Bakorera nde(Baharanira inyungu zande? Z’Imana? Z’abanyarwanda? Za mpatsibihugu? Bakorera se Nyagasani? Ni inyungu ze?

5)Ikigamijwe(Hagamijwe iki? Ko uko kuri gutuma bareka ikibi? Uko kuri kubageza mw’ijuru? Gutabara abarira?

6) Uko uko kuri kuri kubohora nde?

Ese ntimwibuka Shitani agerageza Yezu? Ngo ahindure ibuye mo umugati? Yezu ati haranditswe ngo umuntu ntazatungwa n’umugati gusa.

Nonese Shitani ntiyabwiraga Yezu ukuri? Ariko uko kuri ntikukuzaga ziriya ngingo zose navuze haruguru. Kuki?

(Matayo 4:1-11)

1) Koko uko kuri niko byanditse muri bibiliya

2) Impamvu shitani yabikoraga nuko yagirango Yezu ayumvire kandi handitswengo urajye wumvira Imana yawe gusa..

3) Kuriya kuri kwari kuvuzwe ariko biyibagiza ko hari ukundi kuri kuvuga ko umuntu atazatungwa n’umugati gusa. Umuntu ushaka kugushuka agushukisha ukuri kutuzuye. Ubu abanyepolitiki mpatsibihugu agiye kubashukisha ukuri kutuzuye bongere bamuvuduke inyuma.

4)Ese Arya SUNDARAM akorera nde? Ni inyungi zande? Ntumbaze kuko nibyo avuga mpatsibihugu yabimutuma akajya mu Rwanda kugirango bazamukoreshe muri kwa kuri gucagase! Ariko bashobora no kumwifashisha gusa ariko ukuri kwe ntikuzuye.

5) Shitani yari agamije gucumuza Yezu,naho mpatsibihugu agamije kongera kutwicisha no kutugirira nabi.

6)Shitani yifuzaga kubohesha Yezu kwa kuri gutuzuye. Newyork Times nayo ishaka kongera kutubohesha ukuri ariko gucagase!

Bityo Pilato abaza Yezu ati ukuri niki? Yezu yari amaze kubwira Pilato ko yaje guhamya ukuri ko abari ku ruhande rw’ukuri bamwumva.

(Yohani 18:37-38)

Yezu ati muzamenya ukuri kandi ukuri kuzababohora. (Yohani 8:32)

Bivuze ko impamvu tutumvikana nuko ibinyoma bituboshye. Iyi si niyibohora ibinyoma izagira amahoro. Ariko se izibohora ite ko Yezu ariwe kuri kandi yanga kumwemera?

Reba natwe mpatsibihugu ashaka gukoresha ibinyoma by’iyi si Yezu yatwerekeye ahabona ariko ntidushaka kumva,nibaduzekura tuzavuga nabi Yezu? Niwe se cyangwa nitwe?

Ubuse aho Yezu atatwihanangirije nihe? Yashatse kutubohora twigira aba danger cyane kandi ubwenge bwacu bubarirwa ku kayiko.

Niyo mpamvu bavuga ko ukuza kwa Nyamurwanyakristu(ANTIKIRISITU) kuzarangwa nimikorere isa nkiya shitani yo kumuteguriza. 2 Abanyatesoniki 2:9

Kandi ngo Yezu yahishuwe kugirango ashwanyaguze ibikorws bya shitani

(1 Yohani 3:8)

Rero murabona ko impamvu dukunda kurwana dupfa amateka ariko amateka y’igice aba ari aya shitani. Ninayo mpamvu tumarana tuyapfa kuko buri wese aba ateruye shitani ye(Igice cy’amateka kimuvuga neza)

Kugirango wumve amateka neza keretse warasomye yose guhera kuri Adamu, ukaza ukagera kuri Nowa,ugakomeza ukagera kuri Musa, ukaza ukagera kuri Yezu wava kuri Yezu ukamenya ibi bihe turimo ni ibihe ki bigize amateka ya muntu, nuko ukamenya n’amateka azaza kugeza dusubiye muri Eden.

Mu gihe wakigisha igice kimwe cy’amateka ushobora kugirango shitani niyo iyobora isi kuko wanze amateka y’igihe cya Musa aho Imana irokora abana bayo. Ni nkuko Newyotk Times yanditse igice kimwe kinkuru wahita ugirango bo nta byaha babifitemo nuko ukabayoboka.

Ese wakemera amateka yose ko yabayeho nta kwemera ufite? Wagira ukwemera yibyo utasomye? Wakemera ibitagaragarira mu buzima busanzwe se? Ariko rero umwijima utangiye gutsindwa none dutangiye kumurikirwa!

Bityo rero dukomeze duharanire ko ukuri kose kujya hanze ndetse na nyuma yibi tuzakomeza duharanire ukuri Yezu yatuzaniye ukuri gushobora kubohora na Nyiramongi aramutse agize ukwemera!

Ese ukuri niki?

#Yohani 1:17

17Uko Amategeko yatanzwe anyuze kuri Musa, ni na ko ubuntu n’ukuri byatugejejweho binyujijwe kuri Yezu Kristu

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*