Ubutegetsi bw’abatutsi bivuga iki?

Mu Rwanda hari ubutegetsi bw’abatutsi. Ese ubutegetsi bw’abatutsi buvuga iki?

1) Niba mu Rwanda hariho ubutegetsi bw’abatutsi ntibivuga ko abatutsi bose ari abategetsi kuko ntibyashoboka. Abatutsi bose ntibaba abaperezida cyangwa abaminisitiri ngo bikunde byitwe ubutegetsi bw’abatutsi. Yewe nta nubwo bivuga ko nta muhutu w’umutegetsi uba mu Rwanda.

2)Ubutegetsi bw’abatutsi mu Rwanda ntibivuga ko abatutsi bose mu Rwanda bamerewe neza kuko ibyo ntaho biraba ngo niba abazungu bayoboye isi abazungu bose bakungahare.

3) Ubutegetsi bw’abatutsi ntibivuga ko abatutsi badatsikamiwe kuko gutsikamira umuntu bishobora no gukorwa na so na nyoko. Ubwoko uturukamo bwagutsikamira nabwo rero nta gitangaza.

4) Kuba ubutegetsi buriho ari ubw’abatutsi ntibivuga ko abatutsi bose babwishimiye cyangwa ko hatarimo ababurwanya ndetse benshi.

5) Ubutegetsi bw’abatutsi ntibubuza abatutsi guhunga no kuba impunzi kuko abatutsi bashobora kurenganya umututsi mwene wabo ndetse no kwica mwene wabo kugeza ubwo bamwe bahunga igihugu. Abanyamulenge bivugwa ko bageze muri Congo bahunze ingoma ya cyami y’abatutsi.

6) Ubutegetsi bw’abatutsi buvuga ko abatutsi ari first class naho abahutu bakaba second class nka kuriya mu Rwanda bimeze. Umuhutu agomba guhora yingengesereye ngo adakoma rutenderi bagahita bamujwigiriza. Mbese n’akana gato k’agatutsi iyo muhuye ugerageza kwisekesha kugirango bagukunde(Guhakirizwa)

7) Ibi byose nanditse hejuru hariya niko ubutegetsi bwa Habyarimana na Kayibanda bwari bumeze kuko naho umuhutu yari first class naho umututsi ari second class. Gusa ingoma ya FPR yo ibishyiramo ubukana ndengakamere nuko yaba abahutu yaba abatutsi bagahorana akarago ku mutwe bahunga ingoma ngome.

IBI NANDITSE NAWE NIKO UBIBONA? NIBA ATARIKO UBIBONA NAWE VUGA UKO UBIBONA MAZE WEREKANE AHO MBESHYA. NANJYE NAKIBESHYA NDI UMUNTU ARIKO MBIBONA UKO NGUKO NJYEWE!

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*