U Rwanda rutegereje ukugaruka kwa Yezu!

Wari ukize njyewe nkennye uwakumena agahanga n’ubundi. Warariye njye naburaye iyaba nawe waburaraga ngo wumve sha. Abana bawe barize baraminuza twe twabuze minerval,uwabica tukareba uwo mwiryo sha wawe. Harya ngo uri mwiza sha? Icyakumvisha ko abandi nabo ari abantu tukagukata ijosi sha? Ngo muri benshi harya ba sha,uwabamara se tukareba ubwo bwinshi bwanyu se sha?

Twasubiye kubaho nka mbere ya Yezu kuberako twanze ukuri dukurikira ikinyoma.

Muribuka wa mugore wafashwe asambana bashakaga gutera amabuye? Ubu twese buri umwe muri twe afite ibuye rye ari gutera nuko igihugu cyose hanze n’imbere ubu amabuye aravuza ubuhuha mu mitima yacu. None ubwo intambara se niba iri mu mitima yacu yabuzwa niki kugaragarira hanze?

Ibi ariko si bibi cyane kuko nabyo hari icyo byafasha. Nicyo Musa yazaniye amategeko kugirango ikibi kigaragare cyane,nuko ikibi nikigaragara cyane maze tubone ko ibikorwa byacu bibi bituzanira umuvumo umuvumo kandi umuvumo uganisha k’urupfu.

Kuko aho ikibi kiyongereye cyane ubuntu bw’Imana bwariyongeye cyane ngo burokore abari barishyize mu muvumo. Niyo mpamvu amategeko yazanywe na Musa maze ubuntu n’ukuri bizanwa na Yezu.

Ubu rero ibi byose turimo biragaragara cyane ko turi munsi y’umuvumo kandi ko nta mwana w’umuntu wakiranura abanyarwanda. Nta n’umuntu wavuga ati njyewe ndi inzirakarengane kandi nawe yica ya mategeko y’Imana azana umuvumo. Muri make twese icyaha kiraduhama nk’igihugu tugakangurirwa kwihana ngo twitegure kwakira ukuri.

Nonese niba tumeze nko mu gihe cya mbere ya Yezu ubwo ntibivuze ko tugomba gutangira kwitegura amaza ya Nyagasani Yezu? Yego nubwo Yezu yaje ariko ba sekuruza bacu ntibigeze bemera Yezu. Bityo nkuko Yezu yavuze ngo ntimuzongera kumubona tutavuze tuti nihasingizwe uje mw’izina rya Nyagasani, ni kimwe nibi byacu,dukeneye kubona Yezu no kwamwakira akavukira mu Rwanda muri Yeruzalemu ya none. Icyo gihe Yezu azaba agarutse ariko atari ukugaruka kubw’umubiri.

Nonese ntimuziko mbere yuko Yezu agaruka inkuru nziza yagombaga kwigishwa ku isi hose kugirango hatazagira uwisobanura ngo we inkuru nziza ntiyageze mu gihugu cye?

NGAHO NIMUSOME KUVA KURI MATAYO 24:4 KUGEZA KURI MATAYO 24: 14 AHO BAVUGA IBYAGOMBAGA KUBAHO MBERE YUKO INKURU NZIZA YOGERA KU ISI YOSE. NUBISOMA URASANGA ARIBYO TURIMO. NUKO KUVA KURI MATAYO 24:15 BAVUGA IBIZAZA MU GIHE YEZU AZABA YENDA KUGARUKA KUBW’UMUBIRI!

#MATAYO 24:4-14

4Nuko Yezu arabasubiza ati «Muramenye ntihazagire ubayobya! 5Kuko hazaduka benshi biyita izina ryanjye, bavuga ngo ’Ni jyewe Kristu’, maze bakayobya benshi. 6Muzumva bavuga intambara, mwumve n’impuha zayo. Ariko ntimuzakuke umutima, kuko bigomba kuba; nyamara si byo herezo. 7Igihugu kizahagurukira ikindi, ingoma ishyamirane n’indi. Hirya no hino hazatera inzara n’imitingito y’isi. 8Ibyo byose bizamera nk’intangiriro y’ububabare bw’umugore wenda kubyara. 9Ubwo bazabagabiza ababababaza, bakanabica; muzangwa n’amahanga yose kubera izina ryanjye. 10Benshi bazaboneraho ibibagusha, maze bazasubiranemo bangane. 11Hazaduka n’abahanurabinyoma batabarika, maze bayobye abantu benshi. 12Urukundo ruzacogora muri benshi kubera ko ubugome buzaba bwiganje. 13Ariko uzakomera kugeza ku ndunduro, uwo ni we uzarokoka. 14Iyi Nkuru Nziza y’Ingoma izamamazwe ku isi yose, kugira ngo ibere gihamya amahanga yose. Ubwo ni ho iherezo rizagera.

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*