Twange akajagari(Confusion)mu mitwe yacu!

Niba tugiye gutanga ubutabera,turavuga tuti Karera,Mukasugira na Nzabandora ni abicanyi kuko twababonye bica. Ubwo kandi Karera yari Interahamwe,Mukasugira ari umuhinzikazi naho Nzabandora ari inkotanyi.

Iyo bimeze gutyo abantu batari abicanyi baba barimo gutanga ubutabera butabera. Naho kuvuga ngo abicanyi ni Interahamwe,nuko abandi nabo bakavuga ngo abicanyi ni inkotanyi,ubwo umuhinzikazu we azitwa iki? Azahimbirwa kuba Interahamwe cyangwa inkotanyi kugirango acibwe urubanza. Ubwo akarengane n’ibinyoma biba byatangiye. Kuko yagombaga gucibwa urubanza nk’umuhinzi nibwo yari kubona ubutabera buzima.

Naho iyo inkotanyi zishe abantu zishinja Interahamwe zishe abantu nuko zikavuga ko abicanyi ari Interahamwe,ubwo murumva mutaba murimo gushinjura inkotanyi ko zo atari abicanyi kuko zo atari interahamwe? Nyamara nituvuga tuti abishe abantu ni abicanyi,ubwo yaba interahamwe yishe,inkotanyi yishe ndetse yaba umukombozi, impuzamugambi,ijyoji, umwalimu,umuganga,umworozi n’abandi bose bishe uba ubashyize mu gatebo kamwe ubavanguye n’abantu batishe.

Ibyo kandi si uba uvanguye gusa abicanyi ahubwo uba uhurije hamwe inzirakarengane,nuko zikaririra hamwe,zigahoberana,zigahozanya,maze zikubaka igihugu kizima. Ibyo iyo bikozwe kandi,abicanyi uba ubaciye amaboko yabari babashyigikiye kuko ntawe uba agishaka kwitwa umwicanyi. Hanyuma ukaba wubatse imbaraga za rubanda nyamwinshi(Hutu na Tutsi) kandi Hutu na Tutsi ntibagire ikimwaro ko bashobora kuba ari abicanyi ahubwo ikimwaro kigafatwa na ba nyiracyo!

Ibyanditswe byari byarabiteye imbone:

1 Abanyakorinti 14:33 

Kuko Imana yacu atari iy’akajagari, ahubwo ni iy’amahoro.

Deuteronomy 28:20

The Lord will send on you curses, confusion and rebuke in everything you put your hand to, until you are destroyed and come to sudden ruin because of the evil you have done in forsaking him.[a]

Matayo 24:11

11Hazaduka n’abahanurabinyoma batabarika, maze bayobye abantu benshi. 12Urukundo ruzacogora muri benshi kubera ko ubugome buzaba bwiganje. 13Ariko uzakomera kugeza ku ndunduro, uwo ni we uzarokoka.

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*