
Kare nahoze numva ikiganiro Tharcisse,Mwemayiye na Betty bakoze ku Isinijuru TV nuko mpita mbona ko abanyarwanda benshi nubwo bavuga ko bazi uko twatsinzwe urugamba mu mwaka wa 1994 ariko mu by’ukuri ntabyo bazi. Nubundi ubasubije igihugu bakongera bakagita nkuko nubundi bagitaye!
Hari abantu bumva ko ubwo amayeri yose ya FPR tuyazi ngo atazakora,kuberako bibwira ko twatsinzwe n’amayeri ibyo gusa,abo baribeshya.
Ahubwo ni igiki cyatumye amayeri ya FPR adutsinda? Ese,ukeka ko ari uko Habyarimana yari injiji? Tschisekedi nawe arebye nabi yagwa neza neza mu mutego Habyarimana yaguyemo kandi we afite n’amahirwe ko afite aho arebera imikorere ya FPR,bitewe nuko nawe yibwira ko azi neza icyatumye FPR igira ziriya mbaraga.
Rero icyatumye FPR itsinda Habyarimana nuko ibyo yakoraga byose yabaga yabitumwe na mpatsibuhugu nuko bakagambana uko bazabikora maze Habyarimana ntarabukwe ko bombi bashaka kumwirenza.Ikindi nanone nuko FPR yamaze kumenya neza ko mpatsibihugu umwanzi we ari abirabura kubera ubutunzi babarusha,nuko FPR yereka mpatsibihugu ko yiteguye kugambanira abanyafurika itizigamye,maze mpatsibihugu nawe ati urakoze mwana wanjye,nanjye nzaguhagararaho hasi no hejuru!
Iyo mvuga FPR mba mvuga nka Museveni na ba Kagame,ba nyiri umushinga,naho abandi bose ni za rukurikirizindi.
Tshisekedi rero umunsi ibyo byose yabyujuje kurusha FPR ubwo nawe azakora udukino maze ducemo neza nta rwaserera.
Niyo mpamvu njyewe iyo hari ibi bibazo nkibi byo mu karere,mpatsibihugu mwita umusifuzi kuko aza gusifura umupira anyuze muri za UN na za EAC kandi aza aje gukora ibishoboka byose ngo yimike umwana wayo FPR. Bityo kujya mu mishyikirano na FPR,wowe uba uhanganye na FPR,mpatsibihugu n’umusifuzi bohereje ariwe MINUAR,MONUSCO,EAC cyangwa ibindi byose bisa nkibyo bitewe nibyo mpatsibihugu areba agasanga uwo bashaka gukubita agakoni arizera. Tshisekedi byaramworoheye kwizera EAC,aho rero niho mpatsibihugu ari kunyura.
Tharcisse yibajije ngo ntabwo yumva ukuntu EAC yose yagambanira Congo,nyamara se mu Rwanda 1994,Tanzania,South Africa,Ethiopia,Somalia,Burundi,Uganda nibindi bihugu byo muri Africa tutazi byose ntibyashyize hamwe kugirango biduhirikire hasi?
Gushyira hamwe biroroshye cyane kuko nko muri Kenya buriya ibyo mu karere ibyinshi ntibaba bazi ibyo aribyo neza,nuko bikoroha kubashuka kandi nabo ingaruka zikazabageraho bakicuza nka ba Twagiramungu nabandi. Twagiramungu se wagizengo yari injiji di?
Abaperezida bamwe bavumbuye amayeri ya mpatsibihugu baricwa nka ba Nkurunziza na Magufuri. Abandi bagasaza bakitaba Imana nka ba Mugabe,Dos Santos,hakaza abanda batazi iyo biva niyo bijya. Abandi baperezida baboherereza abagore, amafaranga,kubamamaza mu matora n’ibindi kandi FPR ibifashwamo na mpatsibihugu kubera bahuze imigambi. Kuvuga ngo bose ntibagambanira Congo rero ni ibisetso byerekana ko amateka muba mutayazi neza.
Buriya nka Burundi yo bashobora kuyireka nayo igakurikira izindi muri EAC n’ingabo zayo,ariko bakaba bari kuyicunga ngo nayo bamene umutwe wayo icyarimwe nuko byose bihoberane babyine intsinzi.
Aha rero niho Habyarimana yibeshyeye,igihe yizera abazungu cyane nka ba Mitterand kuburyo twarinze tugera mu buhungiro tutaziko abanyamerika bari mu ntambara mu karere. Ndibuka duhunga twaravugaga twese tuti ese inkotanyi zizadutsinda dute kandi abafaransa n’abanyamerika bose badushyigikiye? None muri 2023 hari abanyarwanda bumvako abanyamerika bari inyuma yabo. Biranababaje cyane kabisa!
Tschisekedi nawe yaguye muri uwo mutego kuko yibwiye ko hari icyo yasinya n’abanyamerika cyangwa yabaha maze bakareka FPR bamaze imyaka 30 bakorana mu mugambi wo kwigarurira akarere kose twese bakatwirukana nkuko ubona FPR ibikorera abanyarwanda kabone niyo gahunda yafata imyaka 200 ariko bikazarangira abazungu bahatuye bonyine. Iyo migambi si abaturage babazungu bayifite,ahubwo ni bamwe mu bagome babihishamo. Nabo bafite ba Tito Rutaremara babo.
Rero iyo bakubwiye ngo ngwino tujye mu mishyikirano,wowe FPR iba irimo kugukururira ahantu kugirango nuhagera neza igukocore birangire maze mpatsibihugu arebe hirya. Mu Rwanda imishyikirano yari iyo kwinjiza FPR n’abatekinisiye mu gihugu,nuko bagahanura indege maze abatutsi bagatemagurwa,mpatsibihugu(UN) bakirebera hirya. Mwarabibonye.
Tshisekedi nawe rero abanyamerika bamugize inshuti,baramukirigita,bamwereka ko EAC izamufasha kurangiza ikibazo,nuko bigira inyuma babwira FPR gukomeza kumucanaho umuriro nuko isaha yazagera,amatora ya Congo arimbanyeje bagakoresha abanyepolitiki ba Congo mu buryo busa nubwo bakoresheje mu Rwanda kubera inda nini,nuko Congo igasandara byashoboka igasatagurwamo ibice.
Urumva ko Tshisekedi n’abanyafurika bandi ikosa ryabo ni ukwibwira ko bazigera baba inshuti na mpatsibihugu bigashoboka. Ntibizigera bibaho. Harya Nkurunziza yaravuze ngo inkoko iyo zijya guhona zicudika n’agaca? Umuntu wenyine waba inshuti na mpatsibihugu keretse uwemeye ibintu byose mpatsibihugu yifuza byose ativumbuye na gato nka FPR. Bivuze ko keretse ubaye shitani nibwo wakorana na mpatsibihugu mu mahoro.
Hari abantu batazi ko impamvu muri Congo intambara yongeye kubura ariko ukuberako mpatsibihugu atagifite imbaraga nka mbere kubera ubushinwa n’uburusiya. Iyo mpatsibuhugu ataba yikanga,buriya Tschisekedi nawe ibyo yigira ntiyari kubitinyuka.
Mpatsibihugu kugirango FPR ikorane nawe yabanje kwerekana ko ifite abacakara biteguye kuba ibimashini bidatekereza kabone niyo byaba kwica ba nyina. Abo bacakara rero ni RDF,igisirikare cyu Rwanda. RDF wenda urayikunda simbizi ariko bariya si abasirikare ahubwo ni abacakara kuko ntibakora ibyo bishakiye ahubwo bakora ibyo uwabishe mu mutwe yabashyizemo gushaka,bityo niyo baba barimo kurimbura imiryango yabo ubwabo nabo ntabyo babona kubera ko nta bwenge bwo kubibona baba bagifite,nuko nkuko umucakara atigenga kubera ikiziriko,abasirikare ba RDF nabo ntibigenga kubera ko baziritswe n’ikinyoma kibumvisha ko barimo kurwanirira abatutsi kandi barimo kubarimbuza. Kabarebe ati,turabaforumata kugirango babe killing machine yica nayo kandi ikihekura kandi ntibibone.
Biriya rero mwirirwa mwumva mpatsibihugu abwira u Rwanda ngo ruvane ingabo zarwo muri Congo, ngo rwateye Congo,yewe niyo babafatira ibihano,byose ntacyo bivuze mu gihe batabafatiye ibihano bibabuza kugura intwaro. Hari ibihano bafatira u Rwanda rukabyuka rukura ingabo muri Congo.Ibyo igihe utarabibona,wagombye kumenya ubwenge kurushaho ukamenya ko bari kumwe nta kigeze gihinduka.
Mu gihe abanyafurika baterura ngo babone ko mpatsibihugu ari umwanzi w’ibihe byose,bazakomeza kumwibeshyaho. Iyo wibeshya ku mwanzi se ukajya kumugisha inama no kumuhamagara ngo abakize mu matambara yanyu y’ubugoryi mwagizengo mwatsinda mute? Ikigoryi se kiratsinda cyangwa kiratsindwa?
Mwibuke ko twese intambara turwana baba abahutu cyangwa abatutsi twese turatsindwa kuko twese dushirira ku icumu!
Be the first to comment