Niba nta mana ibaho ubwo ikibi si kiza ra?

Niba nta mana ibaho ubwo ikibi sicyaba ari kiza?

Niba se nta mana ibaho ubwo ikibi cyaba ari ikintu kimeze gute?

Niba nta mana ibaho,buriya abicanyi bibikomerezwa barimbura abandi kuri iyi si ni igiki kibi baba bakora?

Nonese ubwo ni gute kwica kuribo byaba ari bibi kandi nta nkurikizi z’ubwicanyi bwabo zizabageraho? Niba bica bakabona zahabu na diyama,bakabaho neza,imiryango yabo ikabaho neza,bakaba batazabiryozwa,ubwo ikibi bakora ni ikihe? Niyo baba se bakora ikibi bibatwaye iki ko icyo kibi ku bandi kuribo ari kiza?

Ubwose niba muri iyo mitekerereze ikibi gihindutse kiza,ubwo kuvuga ko nta mana ibaho ntibivuze ko ari ikinyoma? Ubwose ntibivuze ko kuvuga ko nta mana ibaho bingana no kuvuga ko ikibi aricyo kiza?

Nonese niba ikibi gihindutse kiza,nuko tukaba tuziko mpatsibihugu ateza intambara nuko zikarimbura ab’intege nkeya ubwo ntibivuze ko mwe mutagira imbaraga zo kwirwanaho mwagombye kurwanya abavuga ko nta mana ibaho kugirango mutarimburwa? Nyamara se ntibigayitse mwebwe mwicwa n’abemera ko nta mana ibaho igihe muhindukiye akaba arimwe mwamamaza ko nta mana ibaho? Kuko kuvuga ko nta mana ibaho kuri mwe bihwanye no kuvuga ko abanyembaraga bagomba kubarimbura.

Niyo mpamvu kubera mwanze kwemera ko Imana ibaho ndetse ngo muhaguruke mwamamaze ubuhangange bw’Imana kugirango mwirengere ku giti cyanyu,namwe muhora muta amarira hasi kubera ko icyari kubarinda mwarakiyambuye.

Kandi se niba ababazaniye inkuru nziza ya Yezu baraturutse iburayi,nyamara kwemera Imana kwabo bikaba bibarwanya ubwabo mu bikorwa byo kugirira nabi no kurimbura abanyantege nkeya aribo mwe birabura, ubwo uwahinduye abanyaburayi abemera Imana,ubwo simwe yarengeraga ra? Kuko niba kwemera Imana bivuga gukunda ikiza kandi ikiza kikaba kirwanya ko hari umuntu urimbura abantu b’imbaraga nkeya,ubwo Imana yabo si yayindi muhuje mwe yabakunze ikabarengera ihindura imitima y’abanyaburayi se kandi ra?

Nonese ubwo ntibyumvikana impamvu Imana yari iy’abayahudi yabanje kujya guhindura imyumvire y’abanyaroma kugirango bahinduke intama maze abayahudi barokoke mpatsibihugu wabatotezaga? Nuko Pawulo Mutagatifu aravuga ati amaherezo abayahudi bose bazemera Yezu.

( Abyanyaroma 11) (Abanyaroma 11:25)

Niba se abanyantege nkeya ba none aribo twebwe twemeye Yezu n’abacu bose ibyo ntibizabera ibihamya bya bikomerezwa byose ko burya koko Imana ibaho nuko bikanabaviramo kwemera Nyagasani Yezu? Biramutse bigenze gutyo se ntibizaba bivuze ko bwa buhanuzi buvuga ko amaherezo abayahudi bose bazemera Imana? Ntibizaba bigaragaje abo bayahudi abo aribo se? Niba se abayahudi bose bemeye Imana mu banyaroma 11 umurongo wa 16 ntibabaza bati niba imizi itagatifujwe igiti cyose kiratagatifujwe. Imizi se ninde si abayahudi nuko igiti kikaba abantu bose? Ku murongo wa 15 barabaza bati niba abayahudi kwangwa n’Imana byarahaye isi kwemera Imana,ubwo nibayemera hazacura iki atari ukuzuka kw’abapfuye? Aha kuzuka hashobora kuba bavuga ugukwa kwa roho z’abatuye isi,kuko niyo waba muzima ugenda burya uba warapfuye. Nanone muri roho hari icyo biba bivuze ku bacu bari mu bifungo ikuzimu! Mbese yaba ari intsinzi ikomeye cyane!

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*