Murashaka ubutabera buhe,bubaho se?

Nuko nkabwira abantu bamwe nti nyaboneka turebe uburyo twababarirana ku kahise kacu maze dutangire urugendo rushya nk’abanyarwanda! Nuko bakambwira bati bari kurwanya ikibi,nuko nanjye ngahita mbibutsa bose ko ari babi kandi ntawe udafite icyaha n’icyasha ko bagombye guhera urugamba kuribo ubwabo..

Ibi sinabyigishijwe n’abantu ahubwo nabyigishijwe na Pawulo Mutagatifu ubwo yari ageze I Roma ashaka kubaremamo abantu bashya. Nta kindi yakoze uretse kubanza kubibutsa ko bose ari abanyabyaha kimwe kugirango abanze afunge buri umwe wese umunwa we ngo hato za ndyarya mbi zidatangira gushaka kuzamura ububuno hejuru ngo zo ni za malayika. Burya nta ndyarya mbi nkiyigira ko ntacyo akaga turimo yagacumuyemo(Abanyaroma 3:23)

Niyo mpamvu ibi bibi bitugwirira si byagiye bihanuka ku kirere cy’ijuru. Buri wese afite uruhare muri byo. Ubuse abanyarwanda bituramiye badatabara aho igihugu kigeze aharindimuka wagizengo hari uwabarusha kuvuga ko nta cyaha bafite? Nyamara se icyaha kiruta kubona inzu ikongoka ya Nyoko na So,maze ukikomereza ibyo urimo,ubujibwe buruta ubwo ni ubuhe?

Nuko ngo hoya di twe turashaka ubutabera! Ubutabera se hano ku isi wabubonye hehe? Ushaka se ubw’abirabura cyangwa ubw’abazungu? Niba twebwe nk’abanyarwanda tutishatsemo uburyo twiha ubutabera no gukiranura imanza zacu,mwagizengo imanza mushyira ba mpatsibihugu si muba mujya gutuma babagiraho ubushobozi nuko bakabasubirishanyamo mukamarana? Ibi se Pawulo Mutagatifu ntiyabibujije abakristu? (1 Abanyakorinto 6)

Ababikora badushyira mpatsibihugu ngo badusubirishanyemo niba bandi batemera Imana bo muri FPR kuko bacuranye umugambi wo kuturimbura turimbuwe n’imanza zabo dutunaramo ngo turazishaka.

Nonese ni gute abantu batwanga twabaha n’ubushobozi bwo kuducira imanza? Abatwanga simvuga abazungu,ndavuga ibikomerezwa biyoboye isi bitemera Imana. Ubu se twarozwe burozi ki?

Niyo mpamvu twebwe twese twagombye gukomeza kwereka isi akarengane twagize ndetse twerekana ko habayeho genocide yakorewe abahutu,nyamara tutagamije kugirango badushyirireho urukiko kuko ibyo tuzabyikorera,ahubwo tugamije kugirango ukuri kujye ahagaragara,isi yose ifunge umunwa ibone ko iyobowe n’umwijima.

Tugomba kubamurikira isi ikabona ibyo badukoreye,nyamara bajya gushinga urukiko tukababaza inkiko bashinze icyo zatumariye kindi uretse kuturenganya.Nuko tukabihenuraho tuti ubu noneho turashinga imanza zacu mu Rwanda turangize imanza nk’abavandimwe,tuti abanyabyaha bose mubatwohereze nitwe tuzabicirira imanza. Babyanga natwe tukabihorera ntituzajye kubashinja,maze tukareba icyo izo manza zabo zizabamarira.

Icyo gihe niduha ituze abakoze ibyaha,wenda Nyagasani azatugirira neza bicuze batubwire ibikomerezwa byakoranye nabo ku isi yose nibyo babagamo byose nuko mpatsibihugu iwacu ahavane imbwa yiruka. Icyo gihe ibyo nibizaba bimeze neza kazaba kabaye kuko tuzaba dutsinze shitani maze ijuru rirangurure ijwi riririmbe.

Nyamara ariko nitujya kumarana kandi ku isi nta butabera buhaba,tuzongera twisubize mu kagozi maze mpatsibihugu adukacire kandi ibyo bakoze babiduhishe kubera ko imanza zizaba ziyobowe nabo.Murabibona?

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*