Hasigaye iki cyakorwa muri 2023 ngo FPR ivudukanwe?

Twarwanyije Ikinyoma cya FPR nka kimwe mu nkingi ubutegetsi bwayo bwari bwubakiyeho kandi ndemeza ko turi gukora neza ku kigero kirenga 65%.

Ese hasigaye iki kuki FPR idahirima?

Kandi twarwanyije mpatsibihugu wafashaga FPR gukomera, ndetse ku kigero cya 50% amaze gukura amaboko kuri FPR. Iyo yari nayo imwe mu nkingi FPR yari yubakiyeho.

Twarwanyije uburyo FPR yigurishaga nka malayika ku isi yose kandi byagezweho ku buryo ibinyamakuru mpuzamahanga FPR yakoreshaga iyobya isi byatangiye kuyitamaza kuburyo tugeze ku kigero kirenga 60% dutsinda.

Ariko se harabura iki ngo dutsinde?

Twagize umugisha Congo aho FPR yakuraga amafaranga yo kujya guhiga abanyarwanda ku isi yose no guha ruswa mpatsibihugu ngo ibavuge neza,Congo irabafungira. Iyo yari inkingi ikomeye y’ubutegetsi bwa FPR.

Murabona ko byose ibyo FPR yari ishingiyeho byahirimye. Hasigaye ikintu kimwe cy’ingenzi gusa twakora ubundi ibya sekibi bikarangirira ahongaho. Dusigaje guhagurukira rimwe mu bumwe tukisubiza ishema ryacu.

Ese FPR niyo yaba yarahirimye twabibwirwa niki ko ubutegetsi budakurwaho n’umuntu umwe umwe ahubwo bukurwaho n’abantu bashyize hamwe?

Murabona ko hakenewe imbaraga z’abanyarwanda bashyize hamwe kugirango bose basunikire hasi FPR?

Ikintu rero kitwa gushyira hamwe kiradukomereye kuko twubaka abandi basenya.

Dukeneye intsinzi ishingiye ku bumwe naho ubundi nubwo FPR twayihirika,yahirima ite nta basunitsi bahari? Isunitswe ubutegetsi bwatoragurwa nande?

Niyo mpamvu muri 2023 politiki igomba gushingira cyane mu gutekereza ku bumwe bw’abanyarwanda kuko amacakubiri niyo nkingi ikomeye FPR yubakiyeho ubutegetsi bwayo kandi ntiturabasha kuyinyeganyeza. Nyamara si ugushyira hamwe abagome n’intama ahubwo ni ugukusanya intama nuko tukitandukanya n’ibirura.

Niyo mpamvu hagomba ubuhanga ndetse n’ubwitonzi!

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*