
Ese koko ukuri gutanga ubuzima abanyarwanda bamaze kukumenya? Kuko urebye abanyarwanda bamaze kumenya cyane ukuri kwica ndetse kurabashishikaza cyane kuruta ukuri gukiza kuko nyine ari abicanyi,umuntu se ntashishikazwa nicyo akunda? Bashishikariye kwicana se byagutangaza? Kuko ukuri gutanga ubuzima bagukandagiraho ndetse bagashishikazwa n’ibitanga urupfu!
Ukuri kwica ni ukuhe? Ni kwa kundi iyo ukumvise wumva wakihorera,ukagira urwango kandi agahinda kakakwica. Nonese amateka duhora tuvuga ya genocide ninde wayumva ntiyifuze kuba yakihimura kubera ayo mateka ababaza cyane ariko hakabura umuti? Kuko twomora igisebe kandi ni byiza ariko tukacyomora buri munsi kandi ntidushyireho umuti! Ese ayo mateka yica ni ayahe?
Dore ingero:
1) Kagame yatanzeho abatutsi babaga mu Rwanda ho igitambo kugirango agere ku butegetsi. Uko se si ukuri? Kuragukijije se cyangwa kuragukomerekeje kandi ari ukuri? Kubera ayo mateka mabi urebye nabi uwo Kagame bamwica bihorera.
2) Abahutu barakandamijwe mu Rwanda kandi bamaze imyaka 33 bicwa! Ibyo se sibyo? Si ukuri se? Ariko abatutsi barebye nabi abahutu babica babibaziza. Nonese ntibikwiye kumva wakihimura kuwakwiciye? Niyo mpamvu iyo tuvuze amateka mu Rwanda inkotanyi zidasinzira,zasinzira zite kandi abo zahemukiye nabo bashobora kuzinyuza iy’ubusamo se? Nyamara hari ukundi kuri kuza nyuma yuku kuri nuko ahakomerekejwe hagashyirwaho ibipfuko.
3) Abatutsi babaga hanze bishwe na Kagame benshi mu ntambara yo mu rugano. Uko kuri si ukuri se? Yego ariko ni ukuri kwica.
Nonese sibyo mwita ukuri ariko nkababaza nti ariko se ibyo ni ukuri koko? Yeg ni ukuri ariko ntikubabohora cyangwa ngo bibahe ubuzima. Niba imitima yari yarapfuye ngo izuke! Nyamara uku kuri niko abantu bakunda gusa aha ku isi kubera ko abantu ari babi! Ababi bakunda ibibi bakanga ibyiza.
Ukuri rero gutanga ubuzima ni ukuhe?
Ukuri kubohora kuvuga ko twese twakosheshe, tugacumura kandi tukigaragura mu bibi. Niba twese twaracumuye bigenda gute? Hakorwa iki? Habura uwigira inzirakarengane maze twese tukareshya tukamenya ko dusangiye gupfa no gukira kuko twese amategeko yaraturinganije. Nta munyabyaha woroheje n’umunyabyaha kabombo.
Kuko umuntu uvuga ko nta cyaha akora cg agira uwo ni umubeshyi kuko uwishe itegeko rimwe aba yayishe yose. (Yakobo 2:10)
Kandi ngo ibihembo by’ibyaha ni urupfu! (Abanyaroma 6:23)
Kuko amategeko yazanywe na Musa kuko biriya byaha kugirango bibe ibyaha byatewe nuwavuze ati ntuzice kandi ntuzibe. (Yohani 1:17)
Ese iyo amategeko ya Musa ataza twari gushinjwa iki kandi nta mategeko ahari? Ubwo se amategeko aberaho kutubohora cyangwa kutuboha? (Abanyaroma 4:15)
Niba amategeko atuboha kubera ko tutabasha kubaho tutayica kandi uwishe itegeko rimwe bisa nko kwica yose,ubwo ntibirangira twese tuboshye? Kuko amategeko ni nk’amagi ari mu gasahane, iyo ukomanyije rimwe nandi yose arakomana kuko kimwe gihereza ikindi. Ubwo rero Musa yazanye amategeko kugirango twese abanze adufunge umunwa kuko turi abahemu ndetse warapfaga ukajya mu bifungo kubera ya mategeko akuboherayo. Yezu we rero yaje azanye ukuri kugirango abohore abari baboshye kuko nta nubwo bari bazi ko baboshye. Ni nkibi abanyarwanda b’imbohe bigira ibitangaza kandi baboshye maze bakigisha ukuri kandi nabo barabuze uko bibohora!
Uku kuri iyo tumaze kugucengera amahari twari dufitanye ararangira nuko tugasabana imbabazi,tukamenya ingaruka zikibi nuko kuva ubwo tugatangira urugendo rushya. (Abanyaroma 3:23; 1 Yohani 1:8)
Ariko se twamenya ukuri gute kandi uwazanye ukuri tutamukozwa? Yewe niyo tumukozwa tuba turi kuryaryana kuko ntiwavuga ngo wemera uwo utazi udasobanukiwe ngo bishoboke.
Niyo mpamvu abakristu ba mbere bariraga, buri wese akaborogera abandi abaha ubuhamya bw’ibibi yabagamo mbere yuko ahindurwa akaba ikiremwa gishya. Mu Rwanda ho ibibi twakoze turabihisha kugirango urumuri rutamurika abantu bakatubona. Dufite ipfunwe! Nuko bikarangira twigumiye muri wa mwijima kandi urumuri rwahasesekaye(Yakobo 5:16)
Ukuri rero kwabohora abanyarwanda ni kwa kuri kwazanywe na Yezu. Kubabarirana, kutagira inzika, kutihorera no kutifurizanya ibibi ndetse no kwemera Yezu akatuyobora ku kuri kose kugeza tubohotse burundu.
Niyo mpamvu Yezu yaje abantu bose baboshye kubera amategeko. Uwicaga itegeko yahembwaga urupfu kuko igihembo cy’ibyaha ni urupfu. Kandi Uwishe rimwe yabaga yayishe yose kuko icyaha kimwe kigira ingaruka zibyara ibyaha byose bindi iyo haciye igihe. Nonese tugeze aha turi atari Eva wasuzuguye Imana akarya itunda? Nyuma Kayini ntiyishe Abeli? Byarakomeje nanubungubu. (Abanyagalatiya 3:10)
Bityo hari handitse ngo arabe ikivume umuntu wese utubahiriza amategeko yose. Yezu yagiye kuza abayisiraheri barabaye ibivume nuko aza abazaniye ukuri n’ubuntu kubera ko twahawe ku buntu bw’Imana.
Bityo kuberako abantu bari bavumwe, bari banaboshywe baboshywe na ya mategeko. Niyo mpamvu Yezu yabazaniye ukuri kubohora kukabahesha ubuzima. Kuko Yezu niwe kuri,ubuzima,inzira n’urumuri, umukurikiye rero ntasitara nk’abanyarwanda bamusuzuguye babanza impanga hasi.
Abanyarwanda rero nabo banze kwemera Yezu kuko bakiboshywe n’amategeko ya Musa hahandi ikibi kiturwaga ikindi, iryinyo rigahorerwa irindi niyo mpamvu babaye ibivume kubera kwanga ukuri maze amategeko abahindura ibivume baramarana.
Ariko se twari kumenya gute ko ibibi dukora bigira ingaruka zingana gutya? Ubuse niba ushobora kuryamana n’umukobwa nuko wa mukobwa yakandagara nyuma akazabyara abana batagira ba se, ba bana bakavamo abajura, abicanyi n’ibindi ubwo uzavuga ko Kabarebe ariwe mubi kurusha usambana? Kandi ingaruka zombi zisa? Kabarebe nubwo yishe ariko uwasambanye nawe amaherezo azica bitewe na za ngaruka zizakurikirana urubyaro rwe bitewe n’abana bazavuka nta burere barerwa na nyina gusa.
Kubera iyo mpamvu rero ntihakabeho uvuga ngo we ni inzirakarengane ngo ni victim kuko nta nzirakarengane iba ku isi twese umujinya w’Imana uturiho niba tutihannye. Nonese watunga mugenzi wawe urutoki, ukamwanga kandi nawe ukora ibyo akora? Warira kandi nawe uriza abandi? Wava kwiba ugatunga urutoki mugenzi wawe mujyana kwiba? Icyo gihe mwese murafatwa mugafungwa kimwe. Niyo mpamvu iyo dutungana intoki twese tuba twiciriye urubanza ko twembi turi babi kimwe.
Mwibuke wa mugore Yezu yafashe asambana. Kuki abamushinjaga se byarangiye babebera? Nuko nabo bamuzizaga ibyo bakora. Yezu ati utarakora icyaha ngaho namubanze ibuye? Nuko bose bagira isoni baragenda banyonyombye. Igitangaza nuko Yezu utari ufite icyaha yamubabariye nyamara abari abasaga na wa mugore bamutunayeho byacitse.
Abanyarwanda rero bahora baterana amabuye. Buriya 1994 nibyo barimo buri wese yari afite ibuye rye mu ntoki. Nanubu abanyarwanda bose buri wese afite ibuye mu ntoki ntibararishyira hasi bategereje ifilimbi ngo bayahondagurane.
Niba aribyo rero ukuri niki? Ndakeka wakumvishe.
Tureke gukunda ukuri kwica ngo twisubirire mu isezerano rya kera ahubwo dukunde ukuri kubohora,gutanga ubuzima n’ikizere.
Be the first to comment