
Abazungu n’abanyaziya bakomoka kuri Gahini nka sekuruza wabo bakaba barirukanwe muri Edeni ariyo Africa nyuma gato yuko Muntu acumura maze na Muntu yirukanwa mu busitani bwa Edeni.
Africa niyo Edeni ariko nayo ikagira ubusitani Imana yateye mu burasirazuba bwayo bushobora, Ubwo busitani bushobora kuba bwari mu Rwanda cyangwa bukaba bwari bugizwe n’uburasirazuba bwa Africa bwose ukamanuka ukagera kuri Africa y’epfo.
Aya mateka yagiye ahishwa n’ibikomerezwa ku nyungu zabyo, si abazungu bayahishe muri rusange kuberako nabo ntabyo baba bazi,keretse ibikomerezwa nyine. Nyamara kubera ari ibintu bimaze igihe,abavuka bavuka bangana batazi naho byahereye.
Niyo mpamvu abirabura bangwa ku isi yose kubera batuye ahantu heza nyamara andi moko akaba yari yarirukanwe muri Edeni. Ubona ko mbere ya Yezu nta muntu w’uruhu rwera wigeze akandagira muri Africa,umukiza w’abantu ataraza ngo ace imivumo.
Fata bibiliya yawe nkwereke iryo banga!
Adamu niwe babanje kwirukana mu busitani bwa Edeni, nuko mu burasirazuba bwa Edeni Imana ihashyira abakerubimu bafite inkota y’umuriro wikaraga kugirango barinde inzira igana ku giti cy’ubugingo. (Intangiriro 3:23-24)
Urumva ko Adamu atirukanywe muri Edeni ahubwo ko yirukanywe mu busitani bwa Edeni gusa. Ikindi abakerubimu mu kurinda ubusitani barinze Africa yose,ariyo Edeni,kugirango barinde inzira igana ku giti cy’ubugingo. Igiti cy’ubugingo gisa nkicyari iwacu nawe ubirebye neza.
Gahini amaze kwica Abeli yabwiwe ko avumwe. Ikindi kandi yirukanwe ku butaka bwanyweye amaraso ya Abeli. Bivuze ko yirukanywe ku butaka bwa Africa(Edeni) Nuko Imana irongera iramubwira iti ubutaka bwawe ntabwo buzongera kwera kandi ko azahora ari inzererezi ku isi. Niyo mpamvu urebye nk’uburaya ntibwera nk’iwacu mu karere kuko ibihingwa biranimeza (Intangiriro 4:10-12)
Kayini ati igihano umpaye ko kiremereye cyane mana? Imana iti, uzakwica azabihorerwa inshuro 7. Nuko kandi Imana imushyiraho ikimenyetso kugirango hatazagira umwica atabizi. Bivuze ko Imana yahise imuhindurira uruhu byanze bikuinze. Uraza kubibona uko ngenda mbikwereka. Mu gihe cya Musa kuguha uruhu rw’umweru wabaga uvumwe. Muribuka mushiki wa Musa Imana imuvuma kubera gusekla Musa ngo yazanye umugore w’umunyetiyopiyakazi? (Ibarura 12)
Nuko Kayini ajya gutura mu burasirazuba bwa Edeni, mu gihugu cya NODI, ava imbere y’amaso y’uhoraho. Urabona ko ba bakerubimu barinze uburasirazuba bwa Edeni ko uwo batifuzaga ko agaruka ari Kayini? Abandi bagumyemo.
Kera isi yose yari ifatanye. Isi yaje kwicamo ibice nyuma y’umwuzure wa Nowa, niho havutse umugabane w’uburayi. Hatuzwa rwa rubyaro rwa Yafeti(abanyaziya n’abanyaburayi.(Intangiriro 10:5)
Indi migabane yavutse mu mwaka wa 500 mbere ya Yezu igihe Babiloni ubwami bw’abirabura bwashyirwagaho iherezo nuko Imana ikavuga ko buzagaruka hashize ibihe birindwi. Byabaye mu gihe cya Peleg nibwo isi yacitsemo imigabane. Mbere yaho hariho ibirwa by’abanyaburayi. Isles of Gentiles.
( Intangiriro 10:25; Daniel 4:13-15)
Niba ugirango ndabeshya, Peleg yabayeho igihe kimwe na Babylon ya Nebukadinezari ahagana mu mwaka wa 500 mbere ya Yezu. Nibwo Babiloni yasenyukaga kubera Imana yarabatatanyije nuko bwa buhanuzi bahawe igihe batangira kubaka umunara wa Babeli burasohora. (Intangiriro 11:1 -9)
Dore uko byagenze Babiloni ihirima. Baragira bati,”Ijwi riravuga ngo tema igiti, inyamaswa zikive munsi n’ibisiga bive mu mashami yacyo!”
Daniyeli 4:13
Ese ibisiga n’inyamanswa ntimuziko ariko bagereranyaga abanyaroma nuko Petero akanga kubabatiza mu ndoto yumva ko bahumanye? Si Petero gusa n’Intumwa Pawulo yavuze ko abanyaroma bari nk’inyamanswa kubera imico yabo (Ibyakozwe n’Intumwa 10:12-14; Abanyaroma 1:21 – 23; Abanyaroma 11:28:32)
Muri ririya bonekerwa rya Danieyeli 4:13,Igishyitsi n’imizi byo byagumye mu butaka maze bihambizwaho umuringa n’icyuma. Igishyitsi kandi cyahawe ubwenge nk’ubwinyamanswa si bwaba ubw’abantu. Kugeza hashize imyaka 7 nibwo buzaba ubw’abantu. Bovuze ko abirabura bazongera kuyobora.
Izi nyamanswa ni izihe? Ziboneka muri Daniyeli 7:4-7
Inyamanswa ya mbere ni intare,iya kabiri ni ingwe. Intare ni ubwami bw’icyuma naho ingwe ni ubwami bw’umuringa. Mwibuke ko rya shusho ryari rigizwe n’umutwe wa zahabu n’igihimba cya Feza. Umutwe n’igihimba,aribyo Zahabu na Feza byaratemwe. Nuko hasigara amatako n’amaguru. aho niho hahoze ubwami bw’abagereki n’abanyaroma. (Muri Daniel 2:39 -40)
Bivuze ko ubwami bubiri bwabanje, aribwo Babiloni n’abamede n’abaperisi atari ubwami bw’inyamanswa.
Kayini amaze kwirukanwa muri Edeni, akajya gutura mu burasirazuba bwa Edeni, isi yari igifatanye. Nyuma y’ibisekuruza birindwi by’abakomotse kuri Kayini, havutse Lameki, nuko Lameki agira abagore babiri Ada na Sila. (Intangiriro 4:17-19)
Sila yabyaye Tubali Kayini; ni we wabaye sekuruza w’abacuzi bose b’umuringa no mu cyuma. Tumaze kubona ko ubwami bwa gatatu bw’umuringa ubw’ABAGEREKI? Ubwami bwa kane bw’icyuma ni ubw’ ABANYEROMA. Bivuze ko uyu mugore witwa Sila ariwe abanyaroma n’abagereki bakomokaho.
Umugore wa kabiri witwa Ada yabyaye Yabali; ni we wabaye sekuruza w’abatura mu mahema bakagira amatungo. Aba baturaga mu mahema ni abazungu kuko abazungu n’abanyaroma ndetse n’abagiriki bari batandukanye.
Abatari abanyaroma ntibabe abagiriki, hagati yaya moko y’uruhu rwera baranenanaga nuko bamwe mu banenagwa abagereki bakabita Barbarian Tribes. Mu kinyarwanda bivuga amoko y’abantu bafite imico ya kinyamanswa. Iyi miryango niyo yaje kwigarurira ingoma y’abanyaroma. Urumva ko abanyaroma basimbuwe n’ubundi bwami ariko bw’inyamanswa. Ndagirango nkwibutse ko Shitani,intumwa Yohani yabonye ko yahanuwe mu ijuru. bityo ubwami bw’inyamanswa, si abantu izo nyamanswa ahubwo ni imvugo kugirango tumenye ibyo aribyo. (Ibyahishuwe 12)
Imiryango yabo yari myinshi ikomoka mu budage. Koresha google urayibona.
Dore ngiyi( Huns, Visigoths, Vandals, Gepids, Ostrogoths, Franks, Goths Saxons, Alemanni,Burgundians,Suebi, Lombards, Cimbri, Angles,Heruli, Cherusci Carthage, Chauci, Bastarnae, Bructeri, Ambrones, Chamavi na Hermunduri. Bamwe murabazi. Nka Franks ni abafaransa, Saxon ni abongereza..
aya moko nibo bivanze n’abanyaroma nuko nabo batangira ubwami bwabo ahagana mu kinyejana cya 500 nyuma ya Yezu.
Murumuna wa Yabali nawe wabyawe na Ada, yitwa Tubali; ni we wabaye sekuruza w’abacuranga inanga, bakavuza n’imyirongi. Nubwo aba ntazi neza abo aribo ijana ku ijana ariko bashobora kuba aribo bitwa Scythians .
Abantu bose kubera Yezu yagiye kuza bafite imivumo myinshi, yaje kugirango we ahinduke umuvumo maze abantu bave mu nsi y’imivumo abahurize hamwe, mu kwemera. Ariko abantu ntibamwemeye. Niyo mpamvu Pawulo avuga ko abemeye Kristu nta vangura ryari rikibareba ko bose ari bamwe:
Collossians 3:11
Here there is no Gentile or Jew, circumcised or uncircumcised, barbarian, Scythian, slave or free, but Christ is all, and is in all.
Abanyakolosayi 3:11
Icyo gihe rero ntihaba hakivugwa Umugereki cyangwa Umuyahudi, uwagenywe cyangwa utagenywe, umunyeshyanga cyangwa Umushiti, umucakara cyangwa uwigenga; ahubwo haba havugwa gusa Kristu, uba byose muri bose.
Yezu yavuze ko amaraso y’abahanuzi azahorerwa kuva ku maraso ya Abeli nkuko Kayini yari yarabivuze ko abazamwica azabihorerwa inshuro 7. Inshuro ya mbere byarabaye nuko ihora ritangira mu mwaka ya 70, Ingoro ya Yeruzalemu isenywa. Niyo mpamvu ihora atari iryacu.
Luka 11:50 – 51
Ni yo mpamvu ituma ab’iyi ngoma bazaryozwa amaraso y’abahanuzi bose yamenetse kuva isi igitangira, 51uhereye ku maraso ya Abeli kugeza ku ya Zakariya batsinze hagati y’urutambiro n’Ingoro. Koko ndabibabwiye: ab’iyi ngoma bazayaryozwa!
Imana ariko ntimuyitiranye, umuvumo ituvuma niwo udukiza,itatuvumye ntawazarokoka. Uyu munsi wa none mubona abirabura badafite umuvumo se? Ntibyaturutse no kuba baranze Yezu. gukunda ibigirwamana n’ibindi? Umwanya abazungu bari barimo mbere ya Yezu ubu abirabura nibo bawufite,babaye iciro ry’imigani ku isi yose. Nyamara ibintu biraje byongere bihinduke.
Be the first to comment