
Biratinda ariko bikamenyekana. Namenye impamvu Kagame agishyigikiwe mu Rwanda,ariko se atashyigikirwa sitwananiwe kumukuraho? Twamukuraho dute twarananiwe kwigarurira abo mu rugo rwe se?
Bivuze ko nubwo abagirira nabi abica urubozo ariko kuribo inkuru nziza ababwira ishobora kuba ari nziza kurusha iyacu!None niba nta kirura turahinduramo intama ubwo inkuru yacu ni nziza tubamamazaho? Niba inkuru yacu nta mukiro uyirimo kuki badusanganira? Niba ari ikibi ntibagifite? Niba ari ikiza se kuki bataragikunda?
Reka ntange ubu buhamya. Umunsi umwe umututsikazi tujya dutera inkuru yarambwiye ati Nahimana Thomas ndamutinya. Nti umutinyira iki se? Undu ati ngo yavuze ko abaye perezida abakora ibyaha yazabafunga.
Ubwo numva simbyumva nibaza ukuntu umuntu ushaka gutanga ubutabera hari abamubonamo ikibazo nuko ndumirwa. Nkuko nsanzwe ariko sinarekeye aho kubitekerezaho. Ubwo nakomeje kubitekerezaho, nifashisha imitekerereze ya kimana,nuko nzagusobanukirwa neza ikosa twaba dukora nk’abarwanya Kagame kuko kurwanya Kagame ni ukurwanya ikibi ngo nawe ubwe areke ikibi. Ibyo ariko nabisobanukiwe atari ku mbaraga zanjye!
Nonese ibaze nawe niba mu Rwanda huzuye b’abagome,abasahuzi,indaya, ibigoryi,abarozi,abasambanyi,abahemu n’abandi,nuko Kagame akaba akuriye abo bahemu bose,ubwo wakiyamamaza uvuga ko aba banyabyaha nugera ku butegetsi uzabafunga bakagutora? Iyo se niyo nkuru abari mu bifungo by’ikibvi bakeneye? Twaba se twibagirwa ko ukora ikibi ataba ari mu bifungo?
Ubwo perezida bategereje se nk’abanyarwanda mu gihe bafatiwe mu bibi yaba asa gutyo? Ariko se iyo Nahimana atavuga ko azabafunga, uwo mututsikazi nawe ntanganyire kubera ibya Nahimana,nari kuzigera menya nte ibibazo by’abanyarwanda neza? Nahimana we se yamenya ate impungenge z’abanyarwanda benshi acecetse? Ariko se kubwira abantu aho ikibi kiganisha ni bibi? Nyamara tujye twongera tubahumurize kuko hari igihe umubyaha agirango nta yandi miringiro asigaye uretse urupfu kuriwe.
Nonese se koko abanyarwanda baba bategereje ubacira imanza cyangwa bategereje ubavana mu bifungo barimo? Bategereje ubahana cyangwa bategereje kumva ko bashobora kongera kubaho?
Nonese ushaka gukuraho Kagame wavuga ko uzabafunga cyangwa wabereka ko bo ari imfungwa z’ibibi babamo baterwa na Kagame ko ahubwo nibagushyigikira mukavanaho Kagame uzabafungura ubavane ku ngoyi bariho? Ariko se Kagame we ubwo butumwa ntabukeneye?
Ubwo nahise nsobanukirwa neza ivanjiri ya Yezu kuko nanjye mbere sinabyumvaga numvaga icyo dukeneye ari ugufata abanyabyaha tukabafunga.
Ariko se igihe igihugu cyose gihindutse abanyabyaha bwa buryo bwacu bwo ku isi bwo guca imanza ugafunga bake hagasigara abandi buba bugishoboka ra? Nonese tuzafunga bande tureke bande? Tuzagendera kuki dufunga bamwe abandi tubareka? Imiryango yabo tuzafunga izasigara itunzwe nande?
Nonese gufunga bamwe tukareka abandi nibwo butabera? Ko ku isi ubutabera buhabwa umunyambaraga,aho siyo mpamvu abanyepokitiki bose nyarwanda bahora bahanganye kuko uzatanga undi ku ntebe we azihindura umwere maze abandi abagire abanyabyaha kandi nawe yari umunyabyaha?
Mpatsibihugu we azafatwa gute ko yarimbuye benshi se? Cyangwa ubutabera bwacu abagome mukubita agafuni ni abo mu ngo zanyu gusa ibihangange bikidegembya? Ubuse ubutabera buzashoboka? Niba butazashoboka se buzitwa ubutabera cyangwa kwihorera? Niba atari ukwihorera kuki hazafungwa ababagiriye nabi kandi namwe ubwanyu mwaragize nabi? Nagizengo gereza hagombye kubanzamo abifuza gutanga ubutabera kugirango babone uko babuha abandi nta cyaha bo basigaranye!
Rero tugeze aho tudashobora na gato kubaka igihugu ku mbaraga zacu n’ubwenge bwa kimuntu. Ariko twakibaza tuti ese tuzaba noneho mu gihugu kirimo abicanyi batihannye,badafunzwe,maze babure kongera kutwica? Tuzafunga bamwe se tube tutubakiye kukurenganya bamwe abanda bakidegembya?
Aha niho Yezu yagize ati nzanywe no gufungura imbohe, abarushye n’abaremerewe. Muri make u Rwanda ruri gutaka rutakishwa no kubyara Yezu kuko nta Yezu ntitwakegera imbere ngo bishoboke!
Bityo niba twaragoswe na Yezu,dutangire duhamagarire abanyarwanda aho bari hose kureka ikibi, kwihana, kurira, kuboroga, gutakambira Imana ngo idukorere igitangaza iduhe umutima wo kwanga ikibi cyose no kwicuza no kubwirana hagati yacu buri wese abwira mugenzi we ibibi yakoze n’ukuntu byari bimuremereye. Ibyo nibikorwa tukamera nka wa mugi wa Nineveh tuzarokora u Rwanda.
Niba mu Rwanda babyanze igihugu kizasenyuka maze Imana ihane abo yagambiriye guhana nuko twe dusigaye duhurire mu Rwanda, twihane ibibi twabayemo, buri wese avuge ubuhemu bwe atabeshya, nibyo yakoze byose nkuko tuzi ko ba Mariya Madalena bari indaya,buri munyarwanda avuge ibicumuro bye. Nuko ntihagira uvuga ko ntabyo we afite yitwe umunyakinyoma n’umuhemu kuko ntawe udafite ibicumuro. Ubwo nyuma tuzubaka igihugu ariko tubanje kuba nka Ninewe!
Ibintu by’u Rwanda Imana ishaka kwiyereka isi kuko ahari ikibi cyane,ubuntu bw’Imana burahaganza kugirango irokore isi cya kibi kitagera hose.
Ngaho mwibuke Yeruzalemu yanga kwihana uko byagenze. Imana iyo kwihana byanze,irabareka mukayoboka inzira zanyu nuko mwajya kubona mukabona ishyano rirabagwiriye! Ese mubona ritari bugufi?
Nyamara simvuze ko abakora ikibi batazafungwa, ahubwo njyewe ndavuga ko nti mubonye uko mubabohora byaruta aho kubashyira mu nzu y’imbohe. Ubundi imbohe ifunga indi mbohe kuko se waba warabashije kwizirikura nuko ugashishikariza kuboha abakiboshye aho kubabohora ngo bagusange mu bwisanzure ra urimo?
Be the first to comment