Kuki FPR idutsindisha ukuri kandi turi mu kuri?

Kugirana ibiganiro byerekeye ukuri ni ingenzi. Mbese ukuri ni iki?

Reka nkubwire,hari ukuri kuvuga ko Kayumba Nyamwasa yishe. Sibyo se? Uko si ukuri se? Ariko se uko kuri kurahagije ngo kwitwe ukuri?

Reka tuganire buri wese yinigure avuge icyo abivugaho. Kuko kuvuga ko Kayumba Nyamwasa yishe ntibivuga ko uko ari ukuri,kuko ukuri kurenze ibyongibyo. Ahubwo hari igihe uko kuri twibwira ko ari ukuri ngo Nyamwasa yishe abantu uko kuri guhindutse ikinyoma bitewe nuko kwa kuri kugamije ikibi,nyamara ukuri ntikubyara ikibi,bivuze ko ukuri kubyara ikibi kuba kutakiri ukuri.

Reka dupime ukuri turebe ko ari ukuri koko. Reka twibaze tuti ese kuvuga ko Kayumba Nyamwasa yishe birimo inyungu ki? Ese ubivuga ashaka kugera kuki? Ese biratiza umurindi FPR mu kuducamo ibice? Ese ubundi hari urukiko twenda kumujyanamo? Ko twese twahunze, turi kubungera ese bivugiwe igihe? Aho bivugiwe se harakwiye? Ese Nyamwasa nta mbaraga afite bikaba byatuma  aho turi bitugiraho ingaruka? Iyo tumaze kwibaza ibyo bibazo kandi bitewe nicyo twe dushaka kuvuga kwa kuri dushaka kugeraho ubwo icyo gihe dufata icyemezo. Ariko mu gihe tutazi icyo dushaka kugeraho nka opozisiyo icyo gihe ibyo twita ukuri ndetse n’ukuri twebwe duharanira ubwacu niko FPR itwicisha.

Ubwose wavuga ko ukuri ari iki rero? Ni uguhuragura ibigambo byibyo wabonye byose wirengagije biriya bibazo byose mvuze haruguru, nta buhanga ubikoranye, nta bushishozi, nta bwenge, nta mayeri nta bwitonzi, nta kwihangana? Nuko ugatera innyo hejuru ngo uri guharanira ukuri? Ukuhe kuri se?

Nonese ubwo ukuri niki? Cyangwa ugiye kunsakuriza uti ukuri nikuvugwe nikuvugwe gusa mu gihe nawe ubwawe utazi iyo uva ndetse niyo ugana?

Ibyo wowe wita ukuri se bifasha opposition gusa? Urishuka cyane kuko ibyo wowe wita ukuri na FPR yabikoresha  nuko mwebwe opposition mukajya muhora mushondana nk’inka zirisha ibyatsi. Nako nibyo tubamo gusa kuko duhora turebana ayingwe. Iyo bigenze gutyo abakora batyo bitwa abahanga se?

Iyo bigeze aha mwari muziko umuntu uratira abandi kuba umunyakuri ndetse uvuga ukuri gusa ashobora kuba ariwe  kuba ariwe munyakinyoma karundura? Kuko FPR nayo ukuri k’ubuzima bwacu twese iragukeneye kugirango idusenyeshe kwa kuri. Nonese kuva ryari ukuri gusenya?

Niba FPR ikeneye gusenya RNC izakoresha ukuri kuvuga ko Nyamwasa yishe nuko abahutu bo muri opozisiyo nabo basenye Nyamwasa bafatanye na FPR.

Niba FPR ikeneye gusenya umuntu wahoze muri MRND izakoresha umuntu ukomoka mu Nduga maze agarure ibya coup d’etat maze abakiga n’abanyenduga basenyagurane.

Niba FPR ikeneye gusenya Nahimana izazana ibyo mwese muhora mubona ntasubiyemo kugirango imusenye. Bimwe bibe ukuri ibindi ihimbe kugirango imusenye!

Iyo bigeze ahangaha buri wese muri opozisiyo azamura umuhoro we kugirango atemeshe mugenzi we ukuri ndetse n’ibinyoma. Aha mpita nibaza nti opozisiyo ninde? Inkotanyi ninde? Aha se ninde usigara ibikorwa bye bidashyigikira FPR? Bityo ukuri niki?

Ngusigiye ikibazo kigira kiti,”Ese kurwanya FPR birashoboka nta mugambi,intego,strategy n’ibitekerezo duhuje? ” Kuko buri wese igikorwa cye kirwanya icya mugenzi we. Tumeze nkabo ku munara wa Babeli uri mu gitabo cy’Intangiriro cya Bibiliya

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*