Kuki abanyarwandakazi bari kugumirwa?

Niba ubona abo uzabyara bazavamo abicanyi bitewe na FPR ntiwaba utugiriye neza utabyaye? Ariko niba ubona abo uzabyara bazamera nka Kizito Mihigo cyangwa bakamurusha, wakirirwa wibariza iki ngo mbyare babiri se cyangwa batatu? Muvandimwe, byara wuzuze isi widuhemukira ubyara umwe! Ikigomba kuzura isi si ikiza se? Byara ba Kizito buzure…

Ese mubona abakobwa b’abanyarwanda n’abasore bari kugumirwa kubera iki? Nonese batagumirwa muragirango babyarire hehe? Babongerere ba Kagame na ba Kabarene na ba Nyiramongi se? Nonese wabyarira mw’isi y’ibi nkiya none ukarera abo bana ute? Wabarera ute amashuri abirirwana amasaha umunani nawe bagakora ku buryo ubura umwanya kubera ubusharire bw’ubuzima se? Ubwo se uzagera mu rugo wapfuye washize utange uburere ryari?

Ahubwo abana turabafite nta n’impamvu yo kwifuza kurongora no kubyara mu gihe nabo dufite twananiwe kubagira ingirakamaro. Ngo mubyare mwuzuze isi. Ni ukuyuzuza ba Dan Munyuza se? Ubwo se yakuzura ite kandi tubyara abicanyi? Ahubwo wowe wabyaye Dan Munyuza ntiwabyaye ahubwo niyo mpamvu abanyarwanda bavugaga ngo bararumbije kubera kubyara ikirumbo. Ikirumbo ni cya kindi gisiga cyangije isi aho kuyigira neza!

Bityo niba uri umukobwa waragumiwe,nta nubwo ari bibi muri iki gihe ahubwo ni uko Imana ishaka kukugira umubyeyi kurushaho, kuko igumirwa ryawe ryatewe n’ikibi abanyarwanda bakorerana. Mbese wowe urabashinja. Rero tangira witoze kubyara kuko abana benshi bo kurera barahari ndetse hari n’abasore n’inkumi, abagabo n’abagore, abasaza n’abakecuru bakeneye kubyarwa kuko babuze ubabyara. Bakeneye kuba abana bakongera bagatozwa ibyo batakorewe n’abababyaye. Bityo ahubwo wowe utarabyaye kubw’umubiri ufite ubushobozi bwo kubyara za milliyoni z’abana.

Nonese niyo waba umwana nuko ugatoza abasaza n’abakecuru uburere,ubwo sibaba babaye abana bawe wowe ukaba urababyaye? Kuko utoza undi uburere bwiza nikiza uwo niwe mubyeyi wabo atoza. Kandi se wajyaho ukarakazwa nuko umwana agutoje ikiza ra? Ubwo urakaye wahinduka umwana wananiranye ni hahandi hawe, mbese ugomba kumvira. Gusa kubera ubupfura bwa wa mwana utoza abamuruta ibyiza,nawe yicisha bugufi ntababurire icyubahiro nkuko kwicisha bugufi ari ubukuru ni ubusanzwe.

Nonese niba mwarabyaye abana, kubyara ikintu kidafite ubuzima bimaze iki? Kuko umuntu wanga mugenzi we ni umupfu. Sibyari kuruta se ukabyihorera bityo ukagabanya ikibi? Ariko niba warababyaye si bibi cyane wenda uzagira Imana umugiraneza abakurere abagire abana be kuko wowe nubwo wabyaye nta bana ugira ahubwo ugira abapfu niba utarashoboye kubaha ubuzima. Ariko se wabaha ubuzima nawe utagira ra? Hari utanga icyo adafite ma?

Murabona rero impamvu Yezu atarongoye,Mutagatifu Pawulo ntiyarongora nawe. Yewe ni benshi bitangiye ingoma y’ijuru ndetse na nuyu munsi baracyakora ako kazi uretse ko isi ya none ibitero bya shitani bikaze nabo bakaba bageramiwe rimwe na rimwe bakibagirwa na za nshingano zabajyanye cyangwa hakaba nabinjira bagamije gucengera ngo basige bakoze ikibi,bagaragaze isura mbi ya Kiliziya.

Nyamara wanarongora ukabyara abana bigashoboka,ariko hari aho bigera bigasa nk’ibitagishoboka. Nonese ntiwibuka ko ngo bamwe bazifuza kuba barabaye inguma? Kubera iki bazicuza kuba barabyaye se? Nuko babyaraga abapfu aho kubyara abana bazima!

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*