
Reka mvuge ko dushaka kubaka ubukungu bw’igihugu. Ese kugira ibitekerezo bitandukanye ni hahandi umwe avuga ati mbona igifite akamaro ari uko igihugu cyacu kizatungwa no kujya kunyaga iby’abandi muri Congo nka FPR,undi akavuga ati ubuhinzi bworozi nibwo bufite akamaro,maze usigaye akavuga ati nshaka ko twigisha abana ibyerekeye tekinoloji akaba aribyo bizadukiza? Nuko buri umwe muri abo agashinga ishyaka ryo kujya ashihuriramo abo batabyumva kimwe?
Ibyo se si ibitekerezo bitandukanye? Ese twashinga amashyaka ashingiye kuri iyo mitekerereze? Ndagirango mbabwire nemye ko bene iyi mitekerereze ari ubuyobe kuko bigenze gutya dushobora no gushinga amashyaka ijana atavuga rumwe. Bivuze ko iyi atari impamvu twaheraho dushinga amashyaka. Igihe cyose uzasanga ugendeye ku ngingo runaka byarangira ushinze amashyaka ijana uzamenye ko ari ubuyobe ndetse sinatinya kuvuga ko ari ubugoryi.
Nonese kugira ibitekerezo bitandukanye bivuga iki? Bimaze iki? Kugira ibitekerezo bitandukanye biba byiza gusa iyo akamaro kabyo ari ugushakamo igitekerezo kimwe kiza abantu twese dushobora gukurikira nuko kikatuyobora. Ni nkuko mushobora kugira inama y’umuryango mwibaza icyo mwakora kugirango mwivane mu bukene. Ese buri munyamuryango ahita ashinga ishyaka rye nundi irye, cyangwa ahubwo bafata bya bitekerezo bakabyubakisha igitekerezo kimwe nuko bose bagatangira kugishyigikira? Nibindi byose ni nkibyo ngibyo.
Ibaze aho buri wese yaza kuratira abanda ibitekerezo byo ngo ni ubwisanzure? Ni ubwisanzure cyangwa ni ubugoryi yaba yibereyemo? Ese demokarasi twirirwa turirimba tuyivudukaho tuzi ibyo aribyo? Cyangwa ni uburozi mpatsibihugu yatamitse n’abiyita abanyabwenge kugirango bubarimbure baturimbure natwe? Ubutaha tuzaganira kubyerekeye ni bitekerezo bitandukanye byatuma havuka amashyaka menshi.
Be the first to comment