Kubabarira

Ariko buriya umucikacumu wiciwe ise nuko we akajya kwica umuryango w’abahutu wose cyangwa umwe muribo baturanye nawe ni umucikacumu?

Nonese niba bishe Papa wawe nuko nawe ukajya kwica umuryango muturanye, ubwo ikigutandukanya na wawundi wakwiciye ni iki?

Nonese tuvuge ko uwakwiciye atari aje nko kuguhamagara ngo mujye kwica mukore bimwe nuko agasiga akubikije urwango ngo umubikire kugeza igihe nawe uzamutumikira wica izindi nzirakarengane?

Nonese niba wabonye umwicanyi yica nuko akaza akagukoraho nkuguha ubute(Mwakinnye ubute ra?) Nuko nawe ukakira ubute(Urwango n’inzika) ubwo uwakwiciye niba yari afite urwango none akaba aruguhayeho ukemera,mutandukaniye he?

Ubwose nyiri urwango niba yica nawe ukamukurikira ubwo si Mwalimu wawe? Ntakwigishije umwuga ukawufata kandi akwigishirije mu kwica abawe? Abawe se bari amakaye n’ikaramu bakwigishirizaho?

Ubwose ntuba uvuze ko kuba wariciwe byagushimishije nuko ukabibonamo igikorwa cy’indashyigikirwa nuko nawe ukajya kubikorera abandi? Iyo bitagushimisha se ntiwari kwigisha abandi ko kwicira abandi ari bibi?

Umuntu se akora icyo yanze cyangwa akunze?

Niba warahise ufata vuba, icyo kibi cyaturutse hanze cyangwa wari usanzwe ukifitemo? Niba wari usanzwe ukifitemo se ubwo wowe na wawundi wakwiciye ntimwari muri ku isiri nuko mugakoranaho ngo we tujye kwica isaha yageze…

Niba ikibi gitura muri wowe,si nkuko ikiza cyahatura? Burya se iyo wiciwe ni shetani uhita akomanga iwawe kugirango yinjire muri ya nzika na rwa rwango? Niba ariko bimeze ubwo ntuba wabyawe na shitani? Mvuze ko ari so naba ndi umubeshyi ra?

Hoya ntabwo wacitse ku icumu ahubwo icumu rikuri hejuru kuko wasanze abicanyi,urabakurikira,mukora bimwe, mwica inzirakarengane. Mbese nawe uri interahamwe uretse ko ijambo interahamwe ritavuga umwicanyi!

Nonese wasanga abicanyi ukaba umwe muribo bakabura kukwica? Nonese mu muryango w’abicanyi hari ikindi kiharangwa kitari ukwicana!

None reba rwa rwango, ya nzika yatumye uhita uhobera inkotanyi zakwiciye aho guhobera umuhutu wagutabaye? Nuko nyuma umenye ko inkotanyi zakwiciye wisanga uri imbohe ya Kagame kandi Kagame nawe ari imbohe ya shitani.

Nguko uko uwanze kumvira Yezu bimugendekera. Kubera urwango n’inzika bikomoka ari umuryango shitani yinjiriramo,burya iyo wiciwe shitani aba akomanze iwawe. Iyo umwemereye arinjira iherezo rikaba kwisanga mu nkotanyi. Naho iyo shitani akomanze ukanga ntugire inzika,ntugire urwango uba umwimye karibu.

Ese uyu munsi urakira Yezu?

Iyake urwango n’inzika ubundi utangire urugendo rwo gusa nka Yezu mu byose!

Yari S.P.G

Umugabo mu bandi!

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*