
Yezu ati mukunde abanzi banyu,mubasengere,mubitangire kugirango nabo bahinduke babe bamwe muri mwe! Ese icyaha cy’abanyarwanda si ukutabasha gukunda abanzi bacu? Twaba twarabakunze se tukaba twaricanye?
Abanzi bacu nitutabakunda bazabuzwa niki kuturimbura? Kumbe Imana iyo idukangurira kwigisha inkuru nziza dushishikaye ni ukugirangio turwanye intambara,ubukene,ubusambo n’ibindi nkabyo? Nyamara kubera gushinga ijosi twarabyanze,ariko se ingaruka nazo twarazanze ra?
Burya guharanira ukuri ni ukugirango ababoshywe n’ibinyoma babivemo maze intambara badutezaga bazireke amahoro agaruke! Ese burya intambara ntiziteze kuzazana amahoro ku isi! Intambara imaze imyaka nimyaka abantu barwana yakemuye iki?
Ukuri burya ni intwaro yacu nshya twahawe na Kristo. Kwigisha ukuri,gukunda abatwanga,kubasengera, kubabarirana…nuko byose bigakorwa tugamije gushyikiriza isi mu biganza bya Kristo ni iby’ingenzi mu gutera amahoro. Nyamara ariko biragoye kubyemera kubera ko inkurikizi z’ukuri twigishije uyu munsi,hari igihe imbuto zabyo zeze twarapfuye,nuko mu gihe cya none tukamera nkaho nta kintu twahinduye na kimwe. Reba abakristu uko bangana ku isi,ariko Yezu yapfiriye ku musaraba wenyine. Yewe ni bibi dukora nyuma yacu bishobora kuzabyara genocide tutagihari. Ibaze nkuwatangije ikinyoma mu Rwanda. Ariko noneho n’ibyiza bizatubyarira imbuto nyinshi twaranapfuye kera. Mbese buri wese asiga ateye imbuto mbi cg nziza aha ku isi.
Niba ibyo byo kwigisha ukuri bidakozwe,abanzi bacu bakiyongera, ikibi kigakataza,abanzi bacu bazahora baza kuturimbura. Nonese nkubu mpatsibihugu ko twe abanyafurika nta ntwaro tugira tuzamwigobotora gute? Azakomeza adusiribange ahubwo natwe tumufashe kwigisha ibinyoma. Nyamara se niturira,si bizaba byakomotse kuri twe twanze kwemera Yezu? Niko byagendekeye abayahudi,banze kwemera Yezu kugirango amahanga yemere,nuko imyaka 70 nyuma ya Yezu batangira kuvuduka icumu ribari hejuru nkibi by’abanyarwanda bahoza akarago ku mutwe.
Mwibuke ko abayahudi nabo bifuzaga ko Yezu abafasha kugaba ibitero ku ngoma y’abanyaroma ngo bigobotore,nyamara Yezu abanyaroma aboherereza Intumwa Pawulo, maze rya sezerano ry’abayahudi arishyikiriza abanyaroma maze bamwe mu bayahudi agahinda karabica. Bumvaga inkuru nziza ari utuntu twabo bonyine abandi batagomba kuryaho,nyamara nibo barimo bagirirwa neza. Nuko abanyaburayi bahinduka abakristu gutyo kugeza inkuru nziza natwe iduhingutseho ariko batagenzwa na kamwe ahubwo baje no kudukoloniza.
Mu Mwaka wa 70 abayahudi batangiye guhunga Yeruzalemu imaze gusenywa. Ibyo byabaye nyuma yaho abanyaroma babagabyeho ibitero bagamije kubarimbura. Yezu yari yarabahanuriye ko mpatsibihugu azasiribanga Yeruzalemu ndetse nabo bafatwe bugwate, bajyanywe mu bihugu bitandukanye byo ku isi kugeza igihe ibihe bya mpatsibihugu bizaba birangiye.
(Luka 21:24; Abanyaroma 11:25)
Nyamara Imana ni nziza kuko mu banyaroma 11 bavuga ko amaherezo abayisiraheri bose bazemera Yezu,nta nubwo bavuga ngo abayahudi,ahubwo bavuga abayisiraheri kandi mwibuke ko mu gihe Yeruzalemu yasenywe mu mwaka wa 70 nyuma ya Yezu,abayisiraheri bo bari barahunze mu mwaka wa 722 mbere ya Yezu.
Ese aho ibyo tubona mu Rwanda aho akaga abanyarwanda kose barimo bari kugaterwa n’ikinyoma nyamara Yezu we akaba ari ukuri,aho si ikimenyetso cy’ugutoranwa kw’abanyarwanda ngo bajyane ukuri ku isi yose nyuma ya FPR bajya kwamamaza Inkuru Nziza itavangiye?
Iyo mubona mugasanga twarasitajwe n’urwango, kutababarira, kwihorera, kwifurizanya ibibi.. nuko bigatuma twese FPR idukandagira ku gakanu,aho si ikigaragaza ko twahemukiye umwami Yezu dore ko yavuze ko amaherezo abayahudi batazongera kumubona badatatse bati nihasingizwe uje mw’izina rya Nyagasani? Ubuse wagizengo ntitwatangiye gutaka ngo adutabare? Nonese ko bigaragara ko akaga twagatewe no gushinga ijosi mwagizengo aho bukera ntituzataka?
Niba agakiza karamutse gaturutse i Rwanda nuko Inkuru Nziza ikogera ku isi hose,hari uzavuga ko abanyarwanda atari abayisiraheri kandi ariko ibyanditswe bibivuga? Musome Matayo 24:4 kugeza kuri Matayo 24:14, inkuru nziza mbere yuko yogera ku isi hose ibyagombaga kubanza bikaba. Hari abavuga ngo inkuru nziza yogeye ku isi yose,nyamara ibiri biri kogera ku isi ni URUJIJO kandi Imana si URUJIJO. (1 Abanyakorinto 14:33)
Ese ntimurabona ko turimo guhamagarirwa gukomeza urugamba rwo kurwanya mpatsibihugu ariko atari imbunda ahubwo hakoreshejwe inkuru nziza?
Mukanguke mukenyere muve mu bitotsi bwakeye! Agakiza karimo karagenda kadusanganira buhoro buhoro!
Be the first to comment