
Kuki u Rwanda ruhora rurasa abagande kandi ubugande bugaceceka? Ntibyaba ari ibintu bigamije gukomeza kwereka abakongomani ko Museveni adafatanyije na Kagame mu ntambara?

Nari naririnze gutekereza gutya ariko iyo ibintu bikorwa kenshi cyane haba hari impamvu ituma bikorwa mu mugambi runaka ndetse n’intego igambiriwe. Kuki abarundi,abatanzania n’abakongomani bo bataraswa se? Biriya ntibyaba ari ibitambo bya Museveni na Kagame mu gukomeza kwigira abanzi?
Mwibuke ko umubano wu Rwanda na Uganda umaze kuba mubi cyane byatumye imipaka ifungwa, nuko Museveni yivugisha ko agiye gukora imihanda izajya iva Kampala yerekeza Congo itanyuze mu Rwanda. Nuko atangiye kuyikora haza umutekano muke maze babona uko binjiza abasirikare muri Congo bo kurinda umutekano. Bukeye u Rwanda narwo rwinjira muri Congo ngo rugiye kurwanya iyo mishinga. Ariko se iyo usubije amaso inyuma ubu ntubona ibyaribyo?
Muri gahunda yo gutera Congo kuberako bari baziko igihugu cya Angola kizatabara kandi kikaba gifite igisirikare gikomeye bakigize umuhuza wa Kagame -Museveni kugirango bagishakeho ubucuti. Ibaze guhora bajya ngo mu biganiro muri Angola? Kuki Angola? None na Congo haraba ikibazo ngo Angola? Angola se izahindukira ifashe Congo kandi yagizwe umuhuza?
Zimbabwe nayo kubera yashoboraga gutabara Congo abazungu bamaze igihe barayifatiye ibihano kuburyo nayo iba itakamba. Urumva ko itajya kuvogera inyungu z’abazungu muri Congo. Niyo mpamvu boherejeyo Kagame abizeza kuzabavuganira ku bazungu ngo ibihano bikurweho,nyamara we agirango batazatabara Congo nkuko abazungu babyifuzaga. Niyo mpamvu za deal z’abarimu zakozwe. Ni nko kwikundisha ku muntu ngo atazakubangamira mu mishinga yawe.
Muzi nanone urupfu rwa Nkurunziza! Buriya Nkurunziza yabashije gukora propaganda abarundi bose n’abatutsi bazinukwa u Rwanda. Muziko yapfuye urupfu rurimo urujijo ndetse akurikirwa na Magufuri wasimbuwe nuriya mugore. Ibi byose ntawabura kubyibaza ko byari muri gahunda imwe.
Tugarutse kubya Museveni rero,muri iki gihe harimo kuvugwa ukuntu hari amatsinda abiri i Bugande, irya Muhoozi umuhungu we wifuza gusimbura se,ubu akaba akorana nu Rwanda ariko ngo atumvikana na se, nuko hakaba irindi tsinda rimurwanya.
Ibi rero by’ubutegetsi bwa Museveni byo kwicamo kabiri bakihanganisha mbona bisa na bya bindi byu Rwanda na Uganda bafunze imipaka bakigira abanzi. Ibi bituma ubugande bufasha M23 wababaza bati erega ni Muhoozi ukorana nu Rwanda,nuko Museveni we ati njye nkorana na Congo.
Niyo mpamvu nemeza ko na Kenya bakorana kuko nabo mbona Muhoozi ahora ashotora Kenya ngo yayitera akayigarurira. Biriya Muhoozi aba arimo ni ya tactic yo kwigira abanzi ngo barangaze Congo.
Iyi tactic yo kwicamo kabiri mu kujijisha nagiye nyibona no muri opozisiyo nyarwanda aho abantu bicamo kabiri, cyane cyane amashyaka nuko bamwe mugakomezanya bagasigara mw’ishyaka naho abandi bakigendera nkaho bahindutse abanzi kandi bose bagikorana mu kujijisha abayoboke babo.
Hari nigihe bacitsemo kabiri bagahinduka abanzi bakomeye,ariko abagiye bagasiga abantu babo muri mwe musigaye,mukagirango abo musigaranye bose ni abanyu,nyamara byahe se. Abo bagiye namwe hari igihe muboherezamo abanyu nabo bakibwira ko bose bagumukiye icyarimwe kandi namwe muri kubaneka.
Ibyo nabyita #AMAYERI YO #KWICAMO KABIRI.
Bityo yaba u Rwanda na Uganda,Muhoozi na se Museveni,Kenya na Muhoozi…..bishoboke ko ari amayeri yo kujijisha Congo.
Yewe na biriya byu Rwanda na USA aho u Rwanda rwagiye kuri France mbona ari amayeri y’abazungu biciyemo kabiri kugirango kugirango USA yitegure gusimbuka mu gihe u Rwanda rwaba rwatse umuriro,ariko mu gihe rutaraka umuriro bagakomeza kurucigatira ngo rutagwa.
Izi gahunda zose rero aba bagambanyi batunguwe no kubona ya mitwe yose yabarizwaga muri Congo ibahindukiranye ndetse n’abakongomani bakiyemeza urugamba. Ibi byarabatunguye ariko ahandi hose bari barabirangije! Niyo mpamvu u Rwanda nirureba nabi USA nta kabuza izarurekura yisumbukire rusigare mu kaga rwonyine.
Imana izahora ibatungura.
â›”IKITONDERWA
Si buri gihe abashwanye bose abari ari tactic kuko no gushwana bibaho!
Be the first to comment