Inkotanyi ivumburwa ite? Njye ndiyo wamvumbura ute?

Buriya abanyarwanda tubamenyera ku rurimi rw’ikinyarwanda nahose inkotanyi yihisha muri opozisiyo tuyimenyera he kandi muri opozisiyo tutavuga indimi zimwe? Kuko iyo muri opozisiyo tudafite ibitekerezo bimwe bituranga ibyo bisa no kutavuga ururimi rumwe!

Umusemburo w’ukuri mperutse kumwereka ko mu by’ukuri muri uru rugamba turimo bidashoboka kumenya inkotanyi n’itari inkotanyi nuko ambwira ko nzanye urujijo,nyamara we ntiyigeze ambwira aho amenyera inkotanyi nitari inkotanyi.

Nonese opozisiyo niki kiyiranga kiyihuriza hamwe maze utagifite akitwa inkotanyi cyangwa tukavuga ko tutari kumwe? Ni indangamuntu se tugendana? Ni ibitekerezo duhuza? Ni uniforme  nka zirya z’abanyeshuri, ni igiki kidutandukanya n’inkotanyi?

Ese inkotanyi ni abanyarwanda baba mu Rwanda? Ni abakorera ubucuruzi mu Rwanda? Ni abafite akazi mu leta ya FPR? Inkotanyi ni nande?

Harya koko buriya Habyarimana azutse yasanga inkotanyi ari izari mu rugano cyangwa ni izo bari kumwe nka General Marcel Gatsinzi?

Rero kumenya inkotanyi biragoye cyane kubera ko ubukotanyi butaba ku munwa ahubwo buba mu mutima. Niba ubukotanyi buba mu mutima, ni igiki kikubwira ko Bamporiki mu mutima we harimo ubukotanyi?

Niyo mpamvu duhitamo kureba imbuto abantu bera ndetse n’ibikorwa byeraho za mbuto aho kureba umuntu gusa. Kuko aho yaba ari hose umutima ntuhinduka. Udakunda FPR niyo wayirahiramo ntibyaguhindura inkotanyi. Kandi ukunda FPR niyo wajya uhorana na n’abantu bo muri opozisiyo mukirirwana,mukararana,ntibizatuma wanga FPR ahubwo uzayikorera neza kurushaho.

Niba rero dukwiye kureba ibikorwa n’imbuto abantu bera,tuzabwirwa n’iki ibikorwa birwanya FPR nibitayirwanya?

Muribuka cya gihe Nahimana na Ntagara bashinga politike igendeye ku basope? Ababarwanyije ni inkotanyi? Ese bo ko bashinze iby’abasope si inkotanyi? Kuko bitewe n’impamvu abasope bashinzwe bishobora kuba igikorwa cy’ubukotanyi cyangwa icya opozisiyo. Muribuka interahamwe zishingwa se? Cyari igikorwa cya MRND cg FPR? Nyamara igiti kimaze kwera twamenye nyir’igiti uwariwe kuko ibiti bikiri bito byose birasa.

Reka nkoreshe igitekereza cya Jean Paul Ntagara na Padiri maze nerekane scenario zikirimo uko zingana. (Ibi ni imfashanyigisho gusa)

Ibaze nkubu nje ngashinga abasope ngamije kurwanya abatutsi bahoze muri FPR ndetse no gusenya RNC kuko ibangamiye FPR?

Ibaze nshinze abasope kugirango icyo kintu ngikoreshe nk’urwego rw’ubutasi? Kuko abayoboke nabiyegereza ngakora ubutasi.

Ibaze ntangije abasope kugirango nteshe abantu igihe nuko byamara gukomera nkabisenya nkigendera? Murumva ko kuvuga ko igikorwa ari kiza bidahagije. Sibyo ra?

Ibaze nshinze abasope kugirango nzamure umujinya w’abahezanguni b’abahutu kugirango barwanye abatutsi bari muri iryo shyaka ry’abasope,maze ngarure intambara y’amoko? Bityo FPR ibyungukiremo.

Ngaho ibaze nshinze abasope nkazamura umujinya w’abahezanguni b’abahutu, nuko nkabisenya maze namara kubisenya nkajya kwifatanya naba bahezanguni maze tugahindura twese imvugo? Nuko nabyo byagera imbere tukabisenya hakavuka ibindi gutyo gutyo?

Ariko se bivuze ko igitekerezo cy’abasope kitahirika FPR? Ariko se twakiganiriyeho twese tukigiramo umugambi? Kuko iyo ari strategy yo guhirika FPR n’abanyarwanda bavuye hanze mwagihurizaho nka strategy gusa kuko iyo ingoma ihirimye,mwiga mwese kubana.

Nongere nsubiremo ko aha nta muntu runaka ndi gushinja, abasope ndi kubikoresha nk’urugero rwa hafi kandi rwa vuba aha. Please ntihagire uwumva ko hari uwo ndi kwibasira. Turi kwiga gusa.

Murabona ko kugirango umenye aho umwanzi ari guturuka ko bitoroshye mu gihe nta gahunda imwe ubwacu dufite. Nta ntego imwe, nta gahunda imwe, nta mugambi umwe, nta kintu kigitekerezo kiduhuza, nta nama duhuriramo, harya ubwo opozisiyo irimwo abanyepolitiki umuntu yakwizera ngo bazamutabara? Ahubwo ibi twagombye kubibabaza niba bavuga ko hari ikintu batumariye!

Ngo kubera ko mvuze ibi ngo nteye urujijo abanyarwanda bityo bazayoberwa uwo bakurikira? Ahubwo se baramukurikirira iki mu gihe nta mugambi uhari abantu bakurikiye? Ibaze gukurikira umuntu wikoreye agataro k’imineke yagera imbere bikamucika bikameneka?

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*