Ikibazo si ubututsi si ubuhutu ni ubujiji

Bimenye niba washidikanyaga ko ikibazo cy’abanyarwanda giterwa n’ubujiji kidaterwa nuko umwe ari umuhutu undi akaba umututsi.

Ongera umenye yuko abanyarwanda bize ndetse cyangwa bigira ko baminuje amashuri ko benshi muribo ari injiji cyane kuburyo biteye n’agahinda. Ibi mbihagazeho ijana ku ijana ndetse nzabivuga kugeza nshaje.

Ubwo wambaza uti ese kubera iki ibyo bibazo dufite kugeza ubu biterwa n’abatutsi ahanini bahoze bagize imiryango ya cyami?

Erega ntugirengo ubujiji bumarwa na biriya abantu birirwa bajya gufata mu mutwe mu mashuri nka za gasuku ngo babaye injijuke. Habe na gato,biriya ntibikiza ubujiji ahubwo bituma injiji zitikosora kuko zibeshya ko zajijutse.

Ni nkuko abatwa babumbaga inkono, ubu rero bamwe niba dogiteri bavura abantu. Iyi yose ni imyuga. Ese kumenya ububumbyi cyangwa kumenya ubuhinzi bw’amasaka byatuma ureka kuba injiji koko? Nonese dogiteri yagombye guseka cyangwa gusuzugura umuhinzi ngo amurusha kuvura kandi nundi amurusha guhunga? Ntibikwiye na gato,iyi mitekerereze twayandujwe n’abakoloni bo bagamije kuduhindura injiji,niyo mpamvu Africa iyobowe n’injiji kubera ko twibeshye ko amashuri avura ubujiji.

Ubundi injiji ni yayindi ikora ibikorwa biyishyira mu kaga cyangwa se igashyira abandi mu kaga kandi ya njiji itabizi. Urugero ni nko gutema igiti wicayeho. Buriya FPR igizwe n’injiji mbi cyane ahubwo birenze urugero. Uzabimenyera ku maherezo yabo kuko imiryango yabo izahora ibungera kugeza igihe ntamenya kubera kwihisha ngo hatagira umenya inkomoko yabo.

Kujijuka ni iki rero? Bikorwa gute? Buriya umwana iyo avutse uburere bwa mbere abuhabwa n’ababyeyi, iyo abubuze cyangwa akabyarwa n’umubyeyi utarigeze uburere, ahinduka nka ka mayibobo. Ikigaragara rero ababyeyi babyaye bariya bana bose bo muri FPR ndetse niriya miryango,bose bakomoka mu miryango kenshi igizwe n’ababyeyi nabo ubwabo batigeze indero.

Buriya bamwe bari amabandi nkuko ku ngoma ya cyami bamwe bari babeshejweho no kurya no kunyaga iby’abandi. Bamwe ni indaya kabuhariwe nka ba Jeanette Nyiramongi. Abandi ni abagome karundura nka ba Tito Rutaremara. Ndagirango mwabonye bya bi tweet bye ajya ahuragura hariya? Abandi ni ibisambo ruharwa kuburyo batajya bahaga nka Kagame nibindi nibindi.

Buriya iriya miryango itandukanye cyane mu burere n’abanyarwanda babaga imbere mu gihugu mbere ya genocide. Twebwe dukura baduhaniraga bikomeye ubusambo, ubujura, ubusambanyi, ubugome, kwifuza iby’abandi,irari ribi…nibindi. Biratangaje kuba hari abandi babyeyi bigaragara ko ahubwo ibyo twe twahanirwaga aribyo bo bigishaga abana babo bakabitozwa.

Umuntu rero utumva ingaruka zo kubura indero yareba ibyo inkotanyi zikorera abanyarwanda. Bityo umuntu utazi ingaruka biteza ni injiji mbi,ikigoryi ndetse n’ikimara. Niyo mpamvu kera mu Rwanda umwana ntabwo yarerwaga na se na nyina ahubwo uburere bwarebaga abantu bakuru bose kugirango birinde ko nyuma abana babo batazaba amabandi, abajura,abanebwe,ibyomanzi nuko bigakurura ishyano nka ririya mubona mu Rwanda nyine aho bizarangira igihugu cyose cyobamye.

Ya myuga mwebwe muvuga ko aribwo bwenge no kujijuka n’ibindi murabona ko nta kintu imaze kuko bariya bo muri FPR bose benshi bagiye ku ishuri ariko se byababujije gukora ishyano? Ahubwo kujijura umwana utarajijuwe n’ababyeyi mbere na mbere ni nko gutoza ikihebe uburyo kuzabikora neza kurushaho. Kurinjye icyana kitumva nticyagombye no gutesha abantu igihe bakijyana kwiga(Mbivuze ndakaye kubera biteza ishyano)

Ku bantu batabizi ndagirango mbabwire ko mbere y’abakoloni muri Africa hari uburere bwahabwaga abana bagikura bwa rusange. Ubwo burere bwari bushingiye ku bwenge nyabwo. Babatozaga gukundana no gukunda umuryango ndetse n’igihugu. Bakabihanangiriza kugendera kure ubujura,ubusambanyi,ubwomanzi,ubuhabara, inda nini,kwikunda, ubuhemu nibindi….ibyo byasimbuwe na bwa bwenge mwita ubwenge ariko butari ubwenge mu by’ukuri.

Abakoloni baje abanyafurika bahise babakurikira bata ibyabo hasi ngo babonye abajijutse kandi abakoloni bari bazi neza aho imbaraga z’abanyafurika zari ziri nyine,nuko basimbuza uburere bw’abanyafurika nuko babaha ubwabo. None nimurebe aho turi.

Ibyo ariko ntibivuze ko mu banyafurika nta bantu batari bafite uburere ndetse n’umuco mubi nkuriya wa cyami yi Rwanda.

Niyo mpamvu ikibazo niba kidashakiwe mu burezi ahubwo kigashakirwa mu moko,tuzahora twizengurukaho ariko igisubizo kibure. Niba rero uri umubyeyi kaza uburere uha abo wabyaye kuko ni wowe uzatuma ubarinda kuvamo ba Kagame mu kubatoza ibyiza.

Niyo mpamvu nyuma ya Kagame bizasaba kuvugurura umuco wacu wa gakondo,ibyiza tukabigumana naho amanjwe tukayajugunya!

Bariya batutsi b’ibwami rero iriya ni imico batojwe ari bato cyane, bisa nko kubinjiza mu mitekerereze yabo nuko biba uruhererekane. Bizasaba ko izo ngengabitekerezo zirandurwa dukurikirana uko indero abana bahabwa imeze.

Biriya rero si uko ari abatutsi kuko n’abahutu babitojwe bamera kuriya kandi n’abahutu nabo murababona babakurikiye. Ikibazo rero si ubwoko ahubwo ni indero mbi ihindura abantu injiji ndetse n’ibikoko!

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*