Igihugu Kiyobojwe ikinyoma! Yeremiya!

Ikinyoma cyafashe intebe hose (Yeremiya 9)

(Yeremiya:)

1Ubonye ngo mbe ndafite akaruri k’abagenzi mu butayu,

maze ngo ntererane umuryango wanjye njye kuhatura!

Bose ni abasambanyi, ni agatsiko k’abagambanyi.

(Uhoraho:)

2Ururimi rwabo ni umuheto ureze,

baganje mu gihugu atari ukubera ukuri, ahubwo ibinyoma.

Bakorera ibyaha ku bindi, naho jyewe, ntibamenya.

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

3Murabe maso, buri wese yitondere mugenzi we;

ntihazagire umuvandimwe wanyu n’umwe mwizera,

kuko buri muvandimwe ari umuhendanyi,

na buri mugenzi wanyu akaba umubeshyi.

4Buri wese aryarya mugenzi we,

nta jambo ry’ukuri rikibaho!

Ururimi rwabo barumenyereje amagambo y’ibinyoma.

Baguye mu bugizi bwa nabi, ku buryo batagishoboye kwisubiraho.

5Ngurwo urugomo rudasiba, ngicyo ikinyoma kidahwema!

Bahakanye kunyoboka! Uwo ni Uhoraho ubivuze.

6None rero, Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya:

Ngiye kubahana, mbagerageze.

Mbega ukuntu ngiye guhagurukira

ubugome bw’umuryango wanjye!

7Ururimi rwawo rusa n’umwambi kirimbuzi,

bakwirakwiza ibinyoma.

Mugenzi wabo bamwifuriza amahoro ku munwa gusa,

ariko mu mutima bamushandikira umutego.

8Ubwo se si ngomba kubahana,

nkihimura igihugu giteye gityo?

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Impamvu igihugu cyabaye amatongo

(Yeremiya:)

9Ndaririra mu mpinga y’imisozi, nkaganya,

nkaborogera no mu biraro byo ku gasi,

kuko byose byakongotse,

hakaba nta muntu n’umwe ukihacaracara,

habe n’amatungo ngo aracyahumvikana.

Ari inyoni, ari n’amatungo,

byose byarahunze, nta gisigaye!

(Uhoraho:)

10Yeruzalemu, nzayigira ikirundo cy’amabuye, isenga y’imbwebwe,

naho imigi ya Yuda nyihindure amatongo atagira abayatuye.

(Yeremiya:)

11Niba hari umuhanga uriho, niyumve,

kandi yamamaze ijambo yabwiwe n’Uhoraho.

Ni kuki igihugu cyayogojwe,

kigakongoka nk’ubutayu butagendwa?

12Uhoraho aravuze ati «Birengagije inyigisho zanjye nabahaye; aho kumva ijwi ryanjye ngo barikurikire, 13bakomeje kunangira umutima, bizirika kuri za Behali batojwe n’abasekuruza babo.» 14None rero, Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, aravuze ati «Ngiye kubanywesha uburozi bukaze, kandi mbuhire amazi aroze; 15mbatatanyirize mu bihugu batigeze bamenya ari bo ubwabo, cyangwa abasekuruza babo, kandi mbakurikize inkota kugeza ubwo mbatsembye.»

Indirimbo y’amaganya

16Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya:

Nimubaririze, mutumire abagore bo kurira!

Muhamagare ababizobereyemo, maze baze!

17Nibatebuke, baduterere indirimbo y’amaganya!

Amaso yacu nazengemo amarira,

naho ingohe zacu zitembemo amazi!

(Yeremiya:)

18Induru y’amaganya iturutse i Siyoni igira iti

«Turashize, ikimwaro kiradukoze!

Tugomba kwimuka mu gihugu:

ingo zacu barazishenye.»

19Bagore, nimwumve ijambo ry’Uhoraho!

Amatwi yanyu niyakire ijambo rivuye mu kanwa ke!

Nimutoze abakobwa banyu iyi ndirimbo y’amaganya,

maze namwe muyigishe bagenzi banyu, mugira muti

20«Urupfu rwuriye ku madirishya yacu,

rugacengera mu mazu yacu meza,

ruje gutsemba abana mu mayira n’abasore ku bibuga.

21Intumbi zandagaye nk’ifumbire mu mirima,

cyangwa nk’imiba inyuma y’umusaruzi,

kandi nta muntu uhari ngo azandurure!»

Ubuhanga nyakuri ni ukumenya Uhoraho

22Uhoraho avuze atya:

Umuhanga ntaziratane ubuhanga bwe!

Umunyembaraga ntaziratane ingufu ze!

Umukungu ntaziratane ubukire bwe!

23Uzashaka kwirata, aziratane ko anzi bihagije,

jye Uhoraho, ushyigikira ubufatanye,

ubutungane n’ubutabera ku isi.

Ni koko, ibyo ni byo binshimisha.

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Abirata ko bagenywe baragowe

24Iminsi iregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze nzahagurukire uwagenywe ku mubiri wese. 25Nzahagurukira Misiri na Yuda, Edomu n’Abahamoni, Mowabu n’Abogoshe imisaya batuye mu butayu, kuko abo banyamahanga bose, kimwe n’Abayisraheli ubwabo, batagenywe ku mutima.

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*