Hari umuryango wo gusohokeramo u Rwanda rufite ra?

Niko ye, mu ntambara ibera muri Congo u Rwanda rwaba rufite umuryango wo gusohokeramo?

Reka twibaze niba hari umuryango numwe ufunguye da:

1) U Rwanda se rubona ko ruzongera rurwane rugende rugere i Kinshasa nka kera ku bwa Mobutu? No kubitekereza byonyine ni ukubura ubwenge. Kiriya gihe abakongomani barabyishimiraga batazi icyo inkotanyi aricyo,ubu biriya byagiye nka ya mahembe!

2) Haba se hari chance ko bashobora kuzacamo Congo ibice? Ibi byashobokaga kera ubu muri Congo barimo kongera umubare w’abasirikare sibwo rero ibitarakozwe kera byaba bizagerwaho.

3) Bazongera se babemerere gucukura amabuye y’agaciro maze babahe za contracts? Byo ntibishoboka na gato keretse bakoresheje imbaraga kandi nibyo Congo yahagurukiye.

4) Ese u Rwanda ruzasubira inyuma ruve muri Congo rusabe amahoro? Maze ya myenda  rwariye se rukishyurwa iki? U Rwanda nirusubira inyuma ko rwasize ruhemutse muri Congo aho rwakizera ko abakongomani batazitegura bakarutera bifashishije za FDLR?

5) Ese bahagaritse intambara ya Mapping Report ikabyutswa bajya hehe?

Rwose nta muryango numwe mbona u Rwanda rufite wo gusohokeramo,sinzi abo muri FPR bo niba batekereza bakawubona.

Ubundi byonyine umusazi niwe watekereza ko agahugu nku Rwanda gashobora gutera igihugu nka Congo. Byagiye bishoboka kubera Congo yari iyobowe na Joseph Kabila. Iyo se wa Kabila,Laurent Desirée aticwa,FPR iba yarabaye amateka. Niyo mpamvu yishwe nuko Congo barayisinziriza. Ububwo uwakica Tshisekedi ivumbi ryatumukira i Kigali kurushaho.

Ngaho umva ko mwigize abacurabwenge da! Urabona igisubizo ndamuheka. Ibi byose byaturutse muri kwa guhora bashotorana!

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*