Genocide yashyizwe mu bikorwa na Kagame!

Wenda biragutunguye mvuze ko Kagame ariwe washyize mu bikorwa genocide yakorewe abatutsi nyamara ariko niko kuri. Nonese buriya General Marcel Gatsinzi yakoreraga igisirikare cya FAR cyangwa cya Kagame? Gatsinzi yari inkotanyi ndetse nibyo yakoze yabikoze ari inkotanyi ndetse no ku mabwiriza y’inkotanyi nkuru Kagame ariwe akorera. Ndagirango muzi ko ariwe wicishije Rosalie Gicanda umwamikazi.

Ubwose abasirikare Marcel yohereje kwica Gicanda,bamwishe batumwe na FAR cyangwa batumwe na Kagame? Bityo ibyo abo basirikari bakoze si FAR yabikoraga ahubwo byakorwaga n’inkotanyi. Kuko umugambi ni uwazo,intego n’imigambi nibyazo,strategy ndetse n’amafaranga yo gusohoza ibyo bikorwa yari ayazo.

None ubwo ibyo nkuwabibaza perezida Habyarimana yaba agira ubwenge? Iyo abavandimwe bahisemo kurimbura bene wabo, wabihagarika ute dore ko Habyarimana ariwe bahereyeho ndetse bica n’abandi bayobozi benshi rugikubita kugirango hasigare ibyitso byabo n’abandi b’indangare?

Aha rero havuka ikindi kibazo kituganisha kuri kwa kuri. Ese ubwo abandi bameze nka ba Gatsinzi bari barimuri guverinoma ya Habyarimana bakoze nk’ibyo Gatsinzi yakoze wababwirwa niki? Ese ubwo wabita ko babikoraga babikorera Leta yariho cyangwa Kagame? Ubuse wabaza uti kuki leta yariho itatabaraga kandi Kagame yari yararangije kugura inzego nyinshi kugirango abatutsi bicwe? Ndabeshya se sibyabaye?

Ese Interahamwe zicaga abatutsi ndetse n’abahutu bicaga abatutsi wabwirwa niki abatumwaga na Kagame n’abataratumwaga na Kagame? Zirikana ko ku ruhande rwa Leta yariho nta cyaha cyo gutegura genocide kigeze kibahama. Niba utamenya uko ubavangura ubwo ubwenge bwo ntibukubwira ko icyaha gihita gifata nyir’umugambi?

Ese abahamwe n’ibyaha bya genocide ko benshi bababariwe wabwirwa niki ko batari abakozi ba FPR?

Bityo niba umugambi n’intego byose byari ibya FPR, nuko igakwirakwiza abazica abatutsi hose mu gihugu, igatanga amafaranga, ikaba yari yaratoje abicanyi bayo ubwicanyi, igashakisha ibyitso hose mu gihugu bizicisha abatutsi mu nzego zose no mu gisirikare,ikanga ko UN itabara abatutsi ikavuga ko bashize mu Rwanda, nyuma ya genocide ikaba itarahwemye Kubica ndetse na nuyu munsi ikaba igikomeje kubica,ubwo ntibyaba ari ukubura ubwenge ugize abandi ugerekaho genocide? Kuko abo twabonaga bica ntitwamenya ko batari abakozi ba FPR habe na gato. Si abahutu, si abatutsi, bose bakoreshejwe kwica abatutsi,bityo mbere yuko bose tuvuga ko batari abakozi ba FPR haba hari lisiti y’abakozi ba FPR wigeze ubona? Ubundi se wabwirwa niki ko atari FPR yabaga iri gushyushya abaturage ngo bamare abandi nkuko byavuzwe ko byose ari hahandi ko icyaha gifata FPR?

Ndagiza mvuga ko kuvuga ngo genocide yakorewe abatutsi yakozwe n’interahamwe ko ari amakosa akomeye kuko abicaga abatutsi si bari Interahamwe,ahubwo bari bigize Interahamwe. Nonese ubu nigize Joe Biden nkica abantu ni Joe Biden uba abishe? Ubwo urambwira ngo interahamwe nazo zishe abantu. None urabwirwa niki Interahamwe se izarizo cyane ko nta mugambi wagaragaye Habyarimana yari afite wo kwica abatutsi? Nkuko umugani uvuga uti igisambo ni igifashwe, ufatwa gusa ni FPR. None warega interahamwe za MRND genocide kandi ntayo zateguye? Kubikora wigize MRND ntibikugira ko uri uwa MRND.

Nonese abishe abatutsi bahamwe n’ibyaha mbivugaho iki? Abo batumwe nande ko uwatumaga abantu kwica ari FPR? Bose uwabashoye mu bwicanyi ni FPR.

Nonese abayobozi bo kuki batabihagarikaga? Abahe se ko kugeza ubu tutazi neza abakoreraga FPR n’abatarayikoreraga? Nta lisiti dufite y’ababikoraga,gusa icyo tuzi neza nuko nyiri iyi migambi ari FPR!

Ngaho reka tubiganireho!

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*