Ese koko ishyaka rimwe bivuga ko nta demokarasi?

Ishyaka rimwe ntibivuga ko nta demokarasi ihari,abatekereza gutyo babiterwa n’amateka mabi bafite mu gihe bari bayobowe n’ishyaka rimwe. Mbese bameze nka wa mukobwa uhemukirwa n’umugabo umwe nuko akazinukwa buri mugabo kandi hari abandi bagabo beza.

Nonese intego ni ukugira amashyaka menshi ko ariho bamwe bahera bayoba? Ibaze guharanira amashyaka menshi nuko yagwira mukabyina ngo ngiyo demokarasi. Amashyaka ashobora kuba menshi ariko kubera yose ashinzwe n’ibisahiranda, ibibwa, indindagizi, inka…nuko ahubwo igihugu kigacura imiborogo.

Intego ya demokarasi ni ukugira icyerekezo kiza cy’igihugu si amashyaka menshi.

Amashyaka menshi avuka kubera ko abanyepolitiki baba bananiwe kumvikana ku byemezo bikomeye byaho igihugu kigomba kwerekeza,nuko kubera kutumvikana maze babura uko bagira bagatandukana atari kubushake bwabo ahubwo bananiwe kugumana kubera batarimo guhuza icyerekezo.

Iyo bigenze gutya, ntabwo baba bungutse ahubwo baba babuze uko bagira. Nonese baramutse bumvikanye ku cyerekezo cy’igihugu baba bashinga amashyaka atandukanye yo kugira gute? Ngabo ibaze turamutse twumvikanye ariko tukajya gushinga amashyaka? Nanone ibaze tutigeze tunanirwa kumvikana ariko tukajya gushinga amashyaka atandukanye?

Ariko abantu ibi bintu baba barindagizamo abandi ni ibiki koko?

Rero niba tutigeze tunanirwa kumvikana ariko tukajya gushinga amashyaka,bigenda gute? Umwe azakurikirwa n’abatutsi,undi abahutu,undi abassajja,undi abanyenduga,abandi abakiga……etc

Kuko niba ibitekerezo ataribyo twapfuye, ubwo abanyamashyaka bazashinga amashyaka bahereye kuki nibatagendera mu bucucu nk’ubwoko n’uturere nubundi bucucu? Abanyagihugu batigeze bamenya ibibatandukanyije ngo abanyagihugu bakurikire uwo bumva ari mukuri bazatoranya bate kandi mutapfuye ibitekerezo?

Niyo mpamvu nta shyaka twakemera ko rivuka tutabanje ngo tugerageze gukora ishyaka rimwe, duhangane mu bitekerezo, abanyagihugu batubone, noneho nidutana,bakurikire uwo babonagamo ubushobozi kurusha abandi. Ariko intego si ugutana,ahubwo nugukora kuburyo twumvikana,ariko byatunanira tukamenya ko duhombye ubwumvikane nuko tugacikamo kabiri.

Nkubwije ukuri igihugu gihereye aha cyubakwa,haramutse havutse ibice bibiri biturutse ku kunanirwa guhuza ibitekerezo, kugirango uzashinge ishyaka rya gatatu byakugora cyane!

Bitewe nicyo twananirwa kumvikanaho bikarangira dutanye, niho havuye bamwe kwitwa aba conservatives, leftist, far right, liberals,evangelicals…..etc ariko twebwe abanyarwanda ibyo sitwabiterura ngo tubyiyite kuko twebwe ntituzi icyadutandukanya. Ahubwo tumaze kugerageza kwihuza bikanga ubwo twamenya uko twita ayo mashyaka biturutse ku byatumye dutandukana.

Niyo mpamvu buriya muri America igishingwa mu mwaka wa 1776 nta mashyaka yabagaho kuko abanyepolitiki bose barumvikanaga. Ahubwo batoraga abadepite, abasenateri ndetse na perezida ariko bidakurikije amashyaka. Abantu bose biyamamazaga ku giti cyabo. Niko demokarasi yabo yari iteye. Ibaze iyo bavuga ngo nibirememo amashyaka kandi ntacyo bapfuye? Si ubusazi se n’ubugoryi?

Ahubwo natwe mu Rwanda niho twagombye guhera. Ntabwo wafungura urubuga rw’amashyaka menshi ngo mubashe kubakira ku bitekerezo kandi mutigeze mwicara ngo munanirwe guhuza icyerekezo. Erega nuko abantu dukunda kwasama gusa ngo badutamuke naho ubundi nta nubwenge burimo ngo byumvikane.

Kuva mu mwaka wa 1792 kugeza 1824 muri America ntibumvikanaga kuri federarism. Bamwe barayirwanyaga(Anti federalists) abandi batishyigikiye(federalists) bose barwaniraga gukontorora ubuperezida, inteko ndetse na za leta zari zigize America. Urumva ko ibi byatumye ibitekerezo byabo bibaganisha cyane kuri sisiteme ndetse no ku bitekerezo kurusha amoko, uturere,idini….nibindi. federalism ni sisiteme aho nka buri ntara yakontororwa na guverinoma ebyiri. Imwe y’intara nindi yo ku rwego rw’igihugu.

Ku ruhande rw’aba federalists hari Alexander Hamilton (Federalist party) naho uruhande rw’aba anti federalists hari Thomas Jefferson na James Madison(Democratic Republican Party) Abacuruzi bakundaga federalists naho abahinzi bakunda republican. Ishyaka rya Republican ryiki gihe ryari ritandukanye niry’ubu. Nyuma ya 1850 nibwo democrats na Republicans bubu batangiye ariko nabwo bagenda biyuburura mu buryo butandukanye bitewe n’ibitekerezo batahuzaga.

Ndagirango mbabwire ko America ishingwa batifuzaga amashyaka kubera ko batinyaga ko bazagira amakimbirane hagati yabo. Urumva ko igihugu bari bararangije gushyiraho intego, imigambi, icyerekezo, ndetse bahuje umutima n’ibitekerezo nuko nyuma bananirwa kumvikana neza neza. Barishimye? Hoya. Byabaye ngombwa ko bacikamo kabiri? Yego. Ngo bashimishe demokarasi? Hoya. Gusa babyisanzemo.

Alexander Hamilton na James Madison bagerageje kubikumira biranga. Bavugaga ko bizabageza mu gusubiranamo. Perezida wa mbere wa America George Washington nawe yizeraga ko amashyaka atagombaga kubaho. Abashinze America ntibabyifuzaga bose(Founding fathers)

Ntibibeshye kuko niho America igeze. Ariko abanyafurika ntabyo babona. Ubundi se babona iki? Nyamara ba nyir’ubwite bavuga ko abanyepolitiki babasenyeye igihugu. Kubera amacakubiri atagishingiye byibuze ku bitekerezo.

Niyo mpamvu mvuga nti kuki tutakicara hasi ko ibibera ku isi tubibona nuko tukagerageza gushinga byibuze fondasiyo twese turi hamwe dufashanya tuganira. Kuko amatora yabadepite,perezida….sibigombera amashyaka. Nuko tukagerageza gushinga igihugu. Naho se nta n’igihugu mugira murashaka kwidumbaguza mu mashyaka kandi kuri iyi si abanyarwanda nizo njiji za mbere zibaho kuko bigaragarira n’ubugome ubwicanyi,amacakubiri bagira. Ibaze abantu bateye batya,batagira igihugu,aho kugishinga ngo bashaka gushinga amashyaka yo guhangana?

Utagira ubwenge we ntakopera?

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*