
Nuko umuntu arambwira ati nta mana ibaho ahubwo buri wese akorera inyungu ze. Nanjye ndamubaza nti niba nta mana ibaho,ubwo hagize ukwica agatwara ibyawe yaba akoze iki kibi? Ntiyaba ageze ku nyungu ze se? Ubwo se ari umunyembaraga ntiyaba akoze ikiza kimuzanira inyungu cyane ko nta naho wamurega?
Nuko arongera arambwira ngo nonese ntiwaba uhemukiye abana banjye icumi nabyaye? Ndamusubiza nti mbitayeho se? Nti icyangombwa nuko naba nageze ku nyungu zanjye niba nta mana ibaho. Nongeraho nti abaturanyi niba atari inyungu zabo bo byaba bibatwaye iki?
Arambwira ngo hoya ni bibi kubera ko abana banjye bazihorera? Ndamubaza nti bazihorera se baturutse he ko nabo ahubwo bazicwa?
Arongera ati ubwose isi ntiyaba mbi? Ndamusubiza nti isi ibaye mbi cyangwa nziza mu gihe nta mana irihe kandi twe inyungu zacu ziri kutuzira ikibi kirihe se?
Aranga arongera ati njyewe nkora ibyiza ntabiterwa niyo mana. Nanjye ndamubaza nti niba nta mana iriho ikiza ukibwirwa niki? Nti niba ikintu wa mugani kikuzanira inyungu aricyo kiza kandi buri wese akaba yita ku nyungu ze gusa, ubwo kwiba si byiza?
Nonese niba kumva ko nta mana ibaho bituma twiba,twica, twambura,dusenya biganisha mu kurimbura isi,ubwo iyo myumvire ni myiza?Niba iyi myumvire atari myiza se ni ukuri? Ukuri se si kwiza? Niba ukuri ari kwiza, iyo myumvire yawe ikaba mibi, ubwo iyo myumvire yawe si ukuri,ahubwo uri mu kinyoma cya Sekibi sekinyoma nahoze nkubwira nyine!
Nuko arakomeza ati njyewe rwose sinkora ikiza kubera ko hari Imana kandi iyo mana ntacyo imariye.
Nanjye ndamusubiza nti ntabwo wigeze ubasha kumbwira icyo wita gukora neza icyo aricyo mu gihe nta mana iriho kandi uvuga ko buri wese ikiza kuri we ari uguharanira inyungu ze. Nonese sinakubwiye ko twese tugize imyumvire yawe twakwica ndetse n’abawe tukabica dushaka inyungu zacu? Ahubwo uriho kuko hari abemera ko Imana iriho. Bityo uriho kubera ko Imana iriho kandi ibyo birahagije kuba igufitiye akamaro!
Ubwo ndongera ndamubaza nti ese ubwo niba nta mana iriho ubwo urusha undi imbaraga ku isi ubwo siwe mana? Kuko arica akarimbura ku nyungu ze. Ubwo se siyo mpamvu ibihugu ku isi bihora birwanira kuba imana? Niba ibihugu birwanira kuba imana zo ku isi, ubwo igitekerezo ko habaho Imana uwo gifasha kurushaho si umunyantege nkeya? Nonese niba utari umunyembaraga ubwo ntusenga abantu? Nudasenga abantu se bya bikomerezwa ntibizaguhitana?
ntiyanyurwa arambwira ngo akora ikiza kubera Empathy. Mbese kwa kundi umuntu abona umukeneye akamugirira ikigongwe!
Nanjye nti nonese niba nta mana ibaho,ubwo igihugu gikomeye kurusha ibindi ku isi si ikimana cyawe? Nonese ubwo ntiwagombye kugisenga kuko wanze cyahita kikurimbura kandi ntihagire ukurikirana ibyawe? Nonese ubwo koko nta mana ufite cyangwa ufite icyo kigirwamana? None niba utiyambaza ibigirwamana byo ku isi se uzatabarwa nande? Ibyo bigirwamana utabyituye imbere ubwo kuri wowe ntiwaba uri injiji ra? Ngaho nsubiza?
Nuko bimurambiye ati
Ibyo bindi urikugerageza kunsobanurira nta nyungu byangirira, keretse uzanye ibimenyetso bihagarikira claims zawe nkabisuzuma.
Naho ubundi muzakomeza mukore ibibi hanyuma mubigereke kuri satani kandi atabaho .
Nanjye mpita musibiza nti ibibi se ni ibiki niba nta mana ibaho? Ubwo wasobanura ibibi ibyo aribyo ndetse n’impamvu ibyo bibi ari bibi kandi nta mana iriho? Ahubwo nta mana ibaho ibibi byinshi byaba ari byiza. Niyo mpamvu kubera kwanga Imana ibibi abantu batangiye kwibaza impamvu ari bibi. Nonese ntujya wumva bavuga ko GUTINGANA ARI BYIZA?
Mu kwishyira hejuru arambaza ati,ubwose Imana ndayikeneye? Hari icyo imfasha?
Ndongera nti nonese abantu batemera ko Imana ibaho sibo barimbura abatutsi n’abahutu kubera ko baba bumva batazabibazwa?
Ngicyo ikiganiro twagiranye!
Be the first to comment