Ese igihugu kitayobowe n’agatsiko kibaho?

Buriya biba byiza iyo dukunze kuvugisha ukuri,ku isi umuntu waba warageze mu gihugu kitayobowe n’agatsiko k’abantu bamwe yakimbwira. Hera muri America, jya iburayi,gera muri Tanzania na Kenya, urahita uceceka nturabasha kuntera ibuye.

Ahubwo ikibazo twagombye kwibaza ni ese udutsiko tuyoboye igihugu tukunda igihugu tuyoboye?.Ese abanyagihugu bose bahurira muri ka gatsiko kayoboye igihugu? Kagaragaramo amoko yose, uturere twose n’abandi bose? Ese ni udutsiko tugamije guteza imbere igihugu cyangwa ni udutsiko tumeze nkutw’abarozi? Ese ibikomerezwa byose mu gihugu birumvikana? Bifite ijambo mu gihugu?

Naho ubundi niba tutamenyeko isi yose iyobowe n’udutsiko tuzashiduka FPR nihirima hagiyeho utundi dutsiko tw’ibanga tw’abarozi nuko baduhemukire. Niba ibihugu byose ku isi biyobowe n’udutsiko kuki natwe ahubwo tutakiga uburyo twakubaka ako gatsiko kakajya katuyobora ndetse tugashyiraho n’uburyo bwiza bwo kukageramo?

Ese agatsiko kagombye kuba karimo bande? Aba mbere ni abanyenganda cyangwa abaherwe; abantu bafite ubushobozi mw’icurabwenge, abantu baminuje mw’iyobokamana kugirango bajye bareba niba koko igihugu aho bakerekeza batazaduta mu cyobo;abantu Nakita nk’abanyapolitiki. Aba bose bagomba kumvikana kuko bifitemo ubushobozi bwo gusenya igihugu. Nubwo batakumvikana kuri byose ariko bakagira fondasiyo imwe.

Fondasiyo igihugu cyubatsweho ahanini ni intego igihugu gishaka guharanira mu myaka nki 1000, imigambi yo kuzagera kuri ya ntego,icyerekezo cy’igihugu nibindi. Ibyo iyo bimaze guhuzwa nibyo umuntu yakita ibitekerezo bimwe. Noneho wenda ntibumvikane uburyo bwo kugera kuri za ntego ariko intego zagombye kuba ntakuka.

Naho ubundi udutsiko tuzahoraho. Ibyo baregaga ngo Habyarimana afite akazu nuko mukumva aribyo,ntibaje se bagashinga akazu kabi cyane kagendeye no ku kenewabo?

Buriya mu Rwanda 1994 igihugu cyagombaga kubakwa na ba bacuruzi bose kuko bagombaga kwicarana bose bagafatana urunana. Abacuruzi bafite amafaranga mesnhio cyane nibo igihugu kiba gitezeho kukizamura. Abahanga, abacurabwenge, abanyapolitiki n’abandi bagafasha ba baherwe gukora icyerekezo k’igihugu.

Ubu hari uwanyita inkotanyi ngo nuko mvuze ko udutsiko tuzahoraho. Ndabeshya se? FPR irimo guhirima byarangiye ahubwo dutangire twubaka ubutegetsi bushyashya.

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*