
Hari ikintu nshaka kwibariza abanyabwenge babanyarwanda. Ese koko muracyatekereza nka kera aho mwumvaga ko musobanukiwe n’imikorere ya demokarasi y’ibihugu by’iburayi na America?
Niba se ntacyo mwiyungura bimaze iki kwiyita abanyabwenge? Umunyabwenge ahora agenzura imikorere ye n’ibitekerezo bye agenderaho kugirango arebe ko atibeshye cyane cyane iyo hari ikibazo gikomeye cyamunaniye gukemura.
Niba ibyo bidakorwa nta munyabwenge u Rwanda rugira ahubwo rufite abacakara mpatsibihugu yafunze ubwonko bwabo ngo badatekereza. Biramutse bimeze uko abo twita abanyabwenge baba aribo babuze ubwenge ndetse n’ishingiro ry’ibibazo byacu.
Reka mbaze, iyo iburayi haba hari demokarasi baba baremeye kujya mu ntambara ya Ukraine na Russia bose icya rimwe bakabyumva kimwe kandi nyamara bakayijyamo benshi batabishaka? Uziko hari n’abatinya kugaragaza ko batayishaka kandi ari abayobozi? Batinya igitugu cyande?
Intambara ko ihombya abanyaburayi kurusha abanyamerika kuki badafata icyemezo cyo kuyireka? Nta bayobozi bitoreye se? Abo bayobozi se barigenga buriya? Ninde ubaha umurongo ngenderwaho?
Ikindi, ko icyemezo kijyanye n’intambara ya Congo nu Rwanda ibihugu by’iburayi iyo America ifashe icyemezo kuki mbona bihita biyoma inyuma bikumvira? Birigenga se? Biyobowe na America se? Iyo mikorere itaniye he n’amabwiriza aturutse ibukuru kwa Kagame aba mu Rwanda?
None se niba demokarasi duharanira iyabo atariko iteye,mubona twayigeraho gute kandi tutazi uko iteye? Ibaze kwigana umuntu uko abayeho kandi hari byinshi aguhishe? Si ubugoryi se? Ese kuki nta muntu ubibabaza?
Buriya wowe abantu bayoboye America urabazi? Koko se ni Joe Biden? Really? Aha niho rero abantu barindagirira. America iyobowe n’agatsiko k’abaherwe baziranye, kandi ako gatsiko gahitamo uwo gaha umugisha akaba perezida. Mbese iyobowe na guverinoma y’ikuzimu nayo.
Buriya Trump yari yabaciye mu myanya y’intoki. Niyo mpamvu bamwirutseho kandi bafata ingamba zikomeye kugirango atazagaruka. Nubwo ariko bimeze gutyo,abo baherwe bakora kuburyo abaturage batabavumbura nuko bakagerageza kubayobora neza kuko abaturage bajijutse. Nuko bakabima information zo hanze ya America aho bakorera amabi.
Aba baherwe bibikomerezwa nibo bafite umugambi, intego,icyerekezo kandi bahuje ibitekerezo cyaho berekeza isi. Aba baherwe bakorana n’abandi baherwe b’iburayi mu mugambi wo gushaka kwigarurira ubukungu bwose bw’isi nuko bagategeka abatuye isi bose uko bagomba kubaho wabishaka utabishaka.
Ibi bindi rero mubona bya demokarasi, uburenganzira bw’ikiremwamuntu, inkiko….nibindi ni ibintu bakoresha kugirango bakontorore abaturage. Si ukuvuga ko bitaye kuri demokarasi, ikiremwamuntu,ahubwo ibi byose ni ubuhendabana.
Aba baherwe bakoresha ibinyamakuru byabo bagena uwo ukunda nuwo wanga. Kuko wowe ibyo wumvise byose kuri TV ufita wasama ukamira. Yewe niyo babamba malayika bwnshi muri mwe mwavuga muti mbega ubutabera buba muri iki gihugu ukuntu ari ntagereranywa. Kuko benshi murimwe ntimutekereza muratekererezwa,kandi mugatekererezwa n’ibinyamakuru byandikwa n’abanzi banyu ariko bifite ijambo ku isi
Nanone aba baherwe bakoresha filimi,imiziki nibindi bagena uko abana banyu batekereza. Umuntu ukunda za filimi nimiziki ya none burya ntabwo aba agifite ubwenge bwe baba barabwangije kera. Kuko burya bitewe na filimi wakuze ureba burya abo mwazirebanye mwitwara kimwe kandi ya mico mukayigana.
Isi ya none abana bacu, abana banyu barerwa na TV. TV niyo se na nyina w’abana tubyara. Niba bareba iby’abicana,umunsi umwe nabo bazicana.
Muri make demokarasi batugurishaho ntibaho ahubwo natwe twagombye kwicara hasi tugacura sisiteme yacu na demokarasi yacu yo guhangana niyabo kandi tugaharanira ko izagira ingufu muri Africa yose nk’umugambi w’imyaka myinshi cyane ndetse tukifuza ko sisiteme yacu na demokarasi yacu yazasenya iyabo bakatuyoboka nabo.
Iby’urwiganwa wigana ibyo utazi ngo burya wishinga innyo yundi iyawe ikarangara! Icyo umugani uvuga. Iyo wigana kenshi uba ukora ibyo udasobanukiwe,nuko za nnyo zikarangara. Ese mwagize ngo innyo kurangara niki ko iz’abanyarwanda zirangaye? Isi ntihora ituryanira inzara se? Bati reba bya bigoryi bimarana bihise hepfo aho…
Be the first to comment