Bati sigaho wibabwira ibiri mu gitabo bakigure!!

Aya magambo yabwiwe Tharcisse Munyankindi ubwo yasomeraga abantu igitabo cya Aimable Karasira kuri youtube channel ye yitwa Nanze Kubaho Ntariho. Ngo wibabwira ibyanditswe mu gitabo kuko ntabwo icyo twifuza ari ubutumwa burimo ahubwo amafaranga akivamo aruta ubutumwa bukirimo!

Niko se badi,Karasira yatanze ubuzima bwe yemera kwicwa urubozo muri gereza kugirango amateka ye ayabwire abanyarwanda, nuko yirukanwa ku kazi yakorega kamuhembaga atari make ku rwego u Rwanda ruriho, nuko bajya kumufungira ahatagera izuba,none igitabo cye yanditse bamwe bati have wivuga ibirimo abantu bakigure turonke inyungu.

Nonese Karasira niba ari inyungu yashakaga kuki we yemeye gufungirwa ubutumwa bwe agasiga za nyungu? Ibyo abantu bakora si uguhindura ipfabusa ukwitanga Karasira yagize kugirango ubutumwa bwe bugere ku Banyarwanda? Nonese izo nyungu ziva mu gitabo Karasira azazirira hehe ko ari ku ngoyi? Yababwiye se ko yifuzaga ubukire buvuye mu bitabo bye?

Ibaze kugirango umuntu yitange ashinyagurirwe kugirango atange ubutumwa bwe nuko nawe kugirango ubutange uti muzane amafaranga? Mutaniye he na Yuda wagurishije umwana w’Imana se? Umuntu arasiga iby’isi kugirango atange ubutumwa nuko iby’isi ukabitoragurana n’ubutumwa bwe,uti simbubereka mpaka mumpaye ibiceri nirire njyewe!

Ubwo wambwira ngo ese twabitangira ubuntu? Ngo twakurahe amafaranga yo kubicapa? Kuki mutatubwira amafaranga ahwanye no gucapa ibitabo 1000 se maze tukayateranya nuko bya bitabo tukajya tubisoma nuko ukirangije akacyoherereza undi gutyo gutyo kandi no kuri za youtube kigacaho k ubuntu ndetse no kuri internet? Abakunzi ba Karasira bananiwe kumucapishiriza ibitabo ngo babikwirakwize mu Banyarwanda?

Nyamara ariko kuko ibyanyu ari inda gusa, ubutumwa bwa Karasira mwabuguzemo inda zanyu ubundi murigaramira ngo muri za magabo na magore! Mu kanya muraza kwivugisha ngo,”Tuyi ku Yugamba eyega.” Rugamba ki muriho ko muri mw’isoko aho muri kugura mugurisha ubutumwa bw’abandi ngo mwuzuze ibifu byanyu? Simbabwiye nabi kuko nta munyamakosa akabije ubwirwa neza nkaho hari uwo ndi kurambagizamo muri mwe! Narambagije imparage yanjye kibasumba cyanjye mbana nacyo mwe nta gihe mbafitiye. Rero umwana w’intumva iyo uvuze amakosa ye aho kwikosora arakwikoma ngo uramwanga,nuko aho kwikosora akagushinyikira amenyo! Wiba nkuwo mwana,sinkwanga nanga amakosa. Nonese urugamba turiho niba bamwe bifuza kuducuruza twarangiza tugaceceka,ibyo si bugabo mbwa aho kuba ubugabo nyabugabo r

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*