
Kubabarira ni zimwe mu nyigisho z’agatangaza za Yezu! Kugirango ubabarire umuntu mbere na mbere ugomba kubanza ugasobanukirwa ko uwo umuntu ufitiye inzika atariwe kibazo ko ahubwo ikibazo kiri ahandi mwese mushobora kuba mutazi. Ndagirango ibi abanyarwanda bamaze kubisobanukirwa bahereye kunzangano baciyemo.
Kugirango kandi ubashe kubabarira ugomba kubanza ukamenya ukuri kwa kundi Yezu yazanye kwa kundi umenya mase ukabohora. Ese twari twamyenya uko kuri? Iyaba twamenyaga uko kuri se ubu tuba dufitanye inzika? Kuko niba twibera mu nzika,inzangano no kwihorera no kunanirwa kubabarira turacyaboshye!
Ese ukuri kubohora ufite inzika ni ukuhe? Iyo burya ugize urwango nta kuri uba uzi kandi rukwerekeza kwa shitani kandi shitani nta yindi ni ukugushyikiriza abakora ibikorwa bisa nkibyayo. Iyo wanze rero kubabarira ushiduka ukorera umwanzi wawe nk’ukuntu abahutu bamwe bishe abatutsi bagafasha Kagame batabizi. Iyo wihoreye kandi ushiduka uri kwica abagukijije mu gihe cy’amakuba nkuko abacikacumu babikoreye abahutu. Iyo ugize urwango nanone umera nk’abatutsi banze abahutu nuko bava mu Rwanda basanga umuintu ugambiriye kubica mu rugano aho babicishije agafuni.
Ukuri kandi ni ukumenya ko nta muntu wica undi bidatewe n’urwango kandi ko urwango umuntu uri kwica atariwe warutangije ahubwo bwa mbere turubonana Kayini yica Abeli mu gitabo cy’intangiriro nuko kuva kuri Kayini urwango turaruhererekanya. Ese Abeli ntiyari murumuna wa Abeli? Yamujijije iki? Si uko yakoraga inbibi undi akora ibyiza?
Burya umuntu iyo akwiciye umuntu wawe rwa rwango nawe araruguha nkuklo twabivuzeho. Mbese urwango, inzika, kutababarira, Kwihorera…byose birahererekanwa. Iyo umuntu yishe undi abo yiciye bahita bafatwa nubwo burwayi nuko nabo bakazashirwa bakoze bimwe nibyo bakorewe.
Rero urabona ko ari intambara ifite amateka maremare, ko abantu batewe na shitani. Bityo iyo umuntu akwicira siwe uba ukwiciye, ahubwo shitani aba yarinjiriye muri rwa rwango wa muntu yagize igihe yicirwa nuko rwa rwango rugakura rugakomera,nuko amaherezo nawe akazica,nuko rwa rwango rukaba rurabyaye! Ikibyaye cyose se ntimuzi ko kibyara abana basa nkacyo? Ubwo shitani iba itangiye kororokera mu bantu no gukwirakwiza abakozi bayo ku isi.
Mbere na mbere ukicirwa, ugiterwa inda y’urwango, kuko buryo iyo utangiye kugira urwango mu mutima uba urimo guterwa inda, rero iyo nda yihubuzemo itarakura ngo uzabyare ubwicanyi. Kuko habanza guhemukirwa, hagakurikiraho kutababarira, nuko kwa kutababarira kukazabyara urwango, rwa rwango rukagushyiramo inzika ihiga abandi ngo wihorere. Ibyo rero bigeraho bikamera nk’ibise by’umugore ushaka kubyara,ariko kubyara ubwicanyi. Nuko amaherezo umuntu akazakora ishyano akaba abaye umwe muri n’abicanyi avuga ko bamubabaje nyamara atari ukuri ahubwo yishimiye ko babanje kumwicira nawe akabikunda nuko akajya guhiga abandi!
Ibi rero iyo birangiye umaze kumenya uku kuri ukwakwemera kukakaba ukwawe ugenda ubohoka uko ugenda wongera ubumenyi buvuga ko umuntu wese kuri iyi si azira akarengane kandi ko duhamagarirwa gutwazanya imizigo ngo dutabarane! Bityo iyo utabashije gukongeza rwa rwango uba ubaye mu barimo kunesha no gutabara abandi.
Bityo se waba ufite uku kwemera nuko ukagirira kanaka inzika kandi wamenye ko atariwe? Waba wamenye ukuri hanyuma ukanga mugenzi wawe utaraguhemukiye ugakunda ahubwo abakwicira n’abandi bose bakurikiye shitani mu bwicanyi bwayo bwayiranze kuva mbere hose?
Kwa kuri urakumva, ukuri kubohora? Naho ikinyoma kiragira kiti abahutu ni babi,abagome, ibisahiranda….abatutsi ni babi, abagome n’ibindi. Utekereza atyo wese aba ari mu bifungo by’ikibi n’ikinyoma!
Be the first to comment