Abakubabarira ubita ibigoryi,ubabarirwe?

Ese tuzubaka u Rwanda bishoboke nta kubabarirana kubayeho? Ese tuzababarira abicanyi dute kandi iyo bababariwe bo bagirango bahenze abandi ubwenge? Ese twababarirana dute n’abaticuza ko bakoreye abanyarwanda ubugome? Wababarirana ute n’umuntu wifuza kukwiba umugono ngo akurimbure?

Ese wababarira umuntu ukirimo guhisha ubwicanyi yakoze,wica abatangabuhamya ngo hatazamenyekana uruhare rwe muri bya byaha? Ubwo se nyuma ntiyazarimbura abantu ababariwe? Tubure kwibaza se niba tuzashobora gufunga igihugu cyose dore ko cyose cyahindutse Sodoma na Gomora? Dusenge se kandi Imana yohereze inkuba mw’ijuru zize zibakubite maze bapfe tubakire ra? Hakenewe umwuzure se nk’urya wo kwa Nowa? Nyamara ibisa nkibyo byarahanuwe abo mvuga barabe batega akabuno niba batazibukiriye ubwicanyi bagize umwuga.

Ese buriya kubabarira umuntu bikuraho igihano akwiriye? Igihano se kiba kigamije kwihorera cyangwa gukosora uwakoseje? Igihano kidahindura imikorere y’uwahanwe se kimaze iki? Nonese niba uwo twababariye ahanwe biba bimaze iki? Koko se tuba twaramubabariye? Nyamara niba uwo twababariye afunzwe sibivuze ko tuba tumwifuriza ikibi,bityo niba uwababariye yifurizwa ibyiza ngo ahinduke cyangwa kumurinda ko yazongera kugirira nabi abandi,wavuga ute ko atababariwe kandi arimo kugirirwa neza? Nonese hari ukugirirwa neza nko kubuzwa uburenganzira bwo kuba wazongera kubaga abagore n’abana? Kuko iyo nkubuza ibibi mba nkugirira neza nkurandata kuko wowe nta bwenge bwo gukora ikiza uba ukigira. Bityo mba ngufashije.

Nyamara uwahamijwe icyaha bikagaragara ko cya cyaha cyamukukiyemo uwo aba agomba gufungwa ubuzima bwe bwose. Nanone ariko icyo gifungo ntikiba kigamije kumwihimuraho cyangwa kwihorera ahubwo kiba kigamije kumuvana mu bantu kugirango atazongera guhemukira inzirakarengane mu gihe yakongera gukora ubusubiracyaha. Abanyarwanda bagombye guhindura imyumvire bakareka gufata gereza nk’ibikoresho byo kwihorera no kumvishanya,sicyo bimaze. Iyo mitekerereze yamamajwe na FPR. Kuri FPR gereza ni ahantu ho gukorerwa genocide.

Nonese iyo tuza kumenya ko wa munyabyaha atazasubira cya cyaha cye ntitwari kumufungura akiberaho bisanzwe? Nyamara se wafungura ute umuntu waba wifitemo ubushobozi bwo kuba yarimbura imbaga aramutse atwibye umugono? Kandi se twabwirwa niki ko wa muntu atazongera ibikorwa bye bigayitse cyane kandi tutari Imana ireba mu mitima y’abantu cyangwa ngo tumenye ejo hazaza?

Mvuge se iki nk’ubungubu?

Ntitwagombye guhangayikishwa n’uburyo tuzihorera kubaduhemukiye cyangwa uburyo tuzabihimuraho no kubishyura ikibi batudahiyemo,ahubwo ikintu gihangayikishije n’uburyo tuzabakundamo.

Kubakunda bivuga kureba uburyo bagororwa niba bigishoboka maze abo bidashoboka bakagira aho bafungirwa ariko atari uburyo bwo kubafata nk’inyamanswa ahubwo ari uburyo bwo kurinda abanyarwanda kugirango batazongera kwanduzwa naba bantu cyangwa ngo babe bazagabwaho ibitero nanone.

Niba bimeze gutyo se bimaze iki gukora gereza zisa nko kwa shitani kandi twe tutari shitani? Tuzirukana shitani se,maze natwe tube zo? Twagira igihugu gishwa gute turamutse twongeye kubakira ku nzika,kumvishanya no kwihoreranaho se kandi? Niduifata se ikindi cyerekezo aho Yezu azaba ataratwigaruriye ni hehe?

Niba bimeze gutyo tuzubaka gereza z’ikizere zo kubwira abazaba barakoseje ko isi itabarangiriyeho ko hari andi mizero. Muri izo gereza abazaba bazituyemo bazajya bavanwamo rimwe na rimwe cyangwa uko bizagenwa maze bazenguruke igihugu bigisha ububi bw’ibibi babayemo ndetse n’ukuntu Yezu ari mwiza kuko iyo bitaba Yezu nanjye ibi bitekerezo ndimo ndatanga ntaho nari kubivana ahubwo kubera ko nemeye nkaba umugaragu wa Kristo,byatumye mbasha gutanga inkuru z’ihumure mukomoraho!

Rero aho bitagaragara haba ari hehe ko Yezu igihe apfira ku musaraba ndetse n’igihe yigishaga ko birya byose yabaga aritwe ashaka kugirira neza? Hari uwaba se yibwira ko mbere y’ukuza kwe ko inyigisho zo kubabarirana,kutagira inzika,kutitura inabi indi nabi nizindi zihebuje zabagaho? Hoya ntizabagaho.

Ese waba ufite ubundi buryo wumva igihugu cyasenyutse nk’u Rwanda cyazongera kuba igihugu nta Yezu? Tanga ibitekerezo byawe nawe birakureba!

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*