
Niba FPR yarakoze ibishoboka byose ikicisha abatutsi ndetse nayo ikohereza abatekinisiye bayo kwica abatutsi babaga mu Rwanda,wumva abahutu bari inkotanyi bafashije FPR imbere mu gihugu barakoze iki?
Abahutu wita abahezanguni mu by’ukuri bararengana,ahubwo abahutu babandi mwita moderate(modéré) nibo bishe cyangwa bicisha abatutsi. Ibi urabyemera?
Reka duhere ku rugero rwiza rwa Marcel Gatsinzi. Abatangabuhamya ntibavuga ko ariwe wohereje abasirikare kwica Rosalie Gicanda? Ntari mu bahutu biswe modéré? Wumva se Kagame yaramutumye kwicisha Gicanda gusa cyangwa kubera ko Gicanda yari ikimenyabose byatumye bimenyekana?
Nonese FAR ntiyatumye General Gatsinzi kujya kumvikana n’ingabo za APR kugirango impande zose zihagarike imirwano maze batabare abaturage ahubwo bakigira mu bugambanyi,akagaruka yivugisha ngo inkotanyi zanze?
Waba uzi umubare wa FAR wakoreraga inkotanyi wa bofisiye ukuntu ungana? Abasirikare bo mu nzego zo hasi muzi uko bangana bakoreraga FPR ubwicanyi bahagarariwe na ba Gatsinzi n’abandi?
Abandi bahutu wakita modéré bafashije inkotanyi mu nzego zose z’igihugu hari umuntu uzi abaribo se? Kandi bose bakoraga kuburyo abatutsi badatabarwa kubera ko bahabwaga amabwiriza na FPR. Zirikana ko abari abategetsi benshi bari bamaze kwicwa rugikubita.
Buriya bariya bategetsi bishwe mu minsi ya mbere vuba vuba baziraga ko mbere yuko FPR ihanura indege bari baranze gukorana na FPR,abandi baziraga ko bakoranye na FPR noneho FPR ikihutira kubica kuberako akazi kabo kabaga karangiye idashaka ko bizamenyekana.
Urugero numva bavuga ko Huss Kajuga, mukuru wa Kajuga Robert wari perezida w’interahamwe, bitaga le millionnaire de Rukara,akaba umututsi,yazize amabanga yari afitanye na FPR!
Bivuze ko abantu benshi mwabonye FPR igeza Arusha,ICTR,kuburanishwa ibyaha bya genocide abenshi muribo bararengana. Ahubwo mu gihe cya genocide abategetsi benshi bamaze kwicwa,bariya bafashwe babyisanzemo kandi impande zose bazengurutswe n’inkotanyi zari muri Leta no muri FAR zigamije kwicisha abatutsi.
Wari wumva hari umuntu wakoranye na FPR mbere ya 1994 uvuga uko byagenze ngo batangire gukorana, aho bavuganiye,ibyo bamusabaga nibindi? Bose baracecetse cyane. Hari icyo batazi se?
Aba bose rero barahunze bahinduka opozisiyo kandi bigira ibinyange byari abahutu modéré. Niyo mpamvu imyaka ishira indi igataga,opozisiyo ntigire icyo igeraho kuko abenshi baziko FPR ihirimye ibyo bakoze byamenyekana. Mbese si opozisiyo abenshi ahubwo ni inkotanyi zikorera hanze,kabone nubwo bagira isura y’ubuhutu inshuro 1000.
Abari gukora opozisiyo batinya ko FPR nabo yabashyira kuri rwa rutonde rw’abashakishwa. Abandi bari gukora opozisiyo barishwe cyangwa barafunze.
Niyo mpamvu buri muntu utangije ishyaka rya opozisiyo risenyuka kuberako mu by’ukuri abo uhita wizera hari igihe baba bari muri bariya bakoranye na FPR kandi bakomeje gutanga amafaranga no mu mashyaka kugirango abari kuvugira abanyarwanda baceceke.
Ibi mu gihe bititaweho abashinga amashyaka n’ibindi baba baruhira ubusa! Simbure kuvuga ko n’abahutu bapfuye ariko nibanze ku batutsi kubera ko aribyo abantu bagiye bazira kuko nibo mpatsibihugu yabonyemo iturufu yo kuyogoza akarere ahereye kuri genocide yakoranye na FPR.
Muri make abahutu n’abatutsi bakundwa n’abacikacumu nibo babahekuye kenshi na kenshi. Zirikana ko abahutu bagiye bahisha abatutsi atari mu biswe modéré, modéré baba kenshi bari muri politiki bagaragaza ibitekerezo byabo biri modéré!
Be the first to comment