
Ese mubona abahutu bafata icyemezo cyo kubabarirana n’abatutsi bahemukiranye mu gihe abahutu nta bumwe bafitanye bigashoboka? Abatutsi se bo bafata icyemezo cyo kubabarirana n’abahutu bahemukiranye nabo kandi abatutsi nabo bari kumarana?
Kuko iyo muhuje icyo gitekerezo cyo kubabarirana,mukacyumvikanaho,nuko mukagiharanira,icyo gitekerezo nicyo kiranga ko mufitanye ubumwe. Abantu bashyize hamwe bagomba kuba babasha kwicara bagashakira ibisubizo ibibazo byabo. Bagomba kuba babasha kujya inama. Nonese niba abahutu nta kintu nabo ubwabo bakumvikanaho,bacyumvikana bate n’abatutsi?
Erega no kugirango abahutu bicare bemere kuvanaho ubwoko nkuko hari ababibonamo umuti nabwo bagomba kuba babashije nanone kwicarana bakabitekerezaho. Ariko se nta bumwe Buhari hari icyashoboka na kimwe kiba ku isi?
Yego abantu bose ntibakumvikana ku gitekerezo runaka,ariko hagomba byibura kuboneka nka 70% bifuza kumvikana no gushyigikira igikorwa kiza,ubundi babandi basigaye bamirwa n’aba bandi benshi. Kuko nkuko nta muryango uburamwo ibigoryi,iyo wabonye umubare uhagije babandi urabihorera.
Nonese umuhutu umwe yavuga ngo sinzabana n’abatutsi maze undi akavuga ko ashaka kwihorera,undi akavuga ko yifuza Kubica, nuko undi nawe akavuga ngo ashaka kubirukana maze akabagira impunzi maze abo bahutu bakaba bafitanye ubumwe? Naho se mu gihe umututsi umwe ashaka kumaraho abahutu naho undi yifuza kubana n’abahutu,byagenda gute? Wambwira ko haboneka umuti ubwo koko?
Ibyo rero ni nko kuba mu rugo rutagira umuyobozi aho buri wese akora akavuyo ashatse nuko wahinjira ugasanga amasafuriya ari mu byumba,isahane iri ku muryango naho amashuka ari mu ntebe. Mbese urugo rwabuze nyirarwo.
Burya iyo ubwoko bubayeho gutyo nta kintu bubabasha kumvikanaho burya buba buri mu marembera. Niyo mpamvu nkababa za Africa y’epfo cyangwa se muri America barabibona cyane ku birabura. Abirabura baho birabagora cyane kuba bakikusanya bagakora igikorwa cyo gushyira hamwe kubera kumara igihe kinini barakandamijwe. Ubu abahutu bararwaye,abatutsi bararwaye,bose bakeneye umuvuzi no kongera kwigishwa utuntu dusanzwe nko kwigishwa ubufatanye. Abahutu n’abatutsi bameze nk’abana bagomba kongera kwigishwa gukambakamba. (Basic things) Ibyo niba abanyarwanda batabona ko bagomba kongera gutozwa ubumwe no gukorera hamwe vuba kandi byihuse nta kintu mbona njyewe bazigera bageraho kuri iyi si ya none. Ubumwe ni ikintu king
Be the first to comment